AmakuruImikino

Ally Niyonzima ntagitandukanye na APR FC

Ally Niyonzima ukina hagati mu kibuga ntagitandukanye na APR FC nkuko byari bimaze iminsi bivugwa kuko ubu yemeye gukomeza gukinira iyi kipe y’ingabo z’igihugu ikomeje kwitegura imikino ya gisirikare izabera i Nairobi muri Kenya.

Tariki ya 2 Kamena 2019 ni bwo twabagejejeho inkuru yavugaga ko Ally Niyonzima yamaze gutandukana na APR FC bitewe no kutumvikana ku bijyanye no kumwongerera amasezerano mashya nyuma yo kurangiza ayo yari afite.

Ally Niyonzima yasabaga ko APR FC yamurekura akajya gushaka ikipe hanze y’u Rwanda ndetse arabyemererwa banumvikana ko mu gihe hanze byakwanga yagaruka gukinira APR FC, ariko kandi hari nabavuze ko batumvikanye ku bijyanye n’amafaranga miliyoni 18 yasabaga APR FC ngo akomeze ayikinire.

Ubwo berekanaga abatoza bashya ba APR FC, visi perezida wa APR FC, Maj. Gen. Mubaraka Muganga yavuze ko itatandukanye na Ally kubera amafaranga ahubwo byatewe n’uko yabasabye ko yajya kugerageza amahirwe ku makipe yo hanze amwifuza kandi ko nibatumvikana azagaruka.

Igihari ni uko Ally Niyonzima unakinira ikipe y’igihugu Amavubi yamaze kumvikana na APR FC kuri  miliyoni 18 arahabwa uyu munsi nta gihindutse agasinya amasezerano y’imyaka 2. Ally Niyonzima yageze muri APR FC avuye muri AS Kigali.

Mu Rwanda isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryavugishije benshi cyane cyane aho abakinnyi benshi birukanwe abandi bakagurwa akayabo k’amafaranga.

Ally Niyonzima arasinya amasezerano mashya muri APR FC
Twitter
WhatsApp
FbMessenger