Ally Niyonzima yatandukanye na APR FC yirukanwe
Ally Niyonzima ukina hagati mu kibuga muri APR FC, yamaze gutandukana n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu nyuma yo kwanga kwitabira imikino ya gisirikare iteganya kwitabira mu minsi itandatu iri imbere.
Amakuru y’uko uyu mukinnyi ashobora kwirukanwa yari yemejwe n’umwe mu bayobozi ba APR FC, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Fun Club.
Ati” Ally yatubwiye ko atazitabira imikino ya gisirikare mu gihe adahawe ibyo yifuza ngo yongere amasezerano. Ngo arashaka Miliyoni 18 z’amanyarwanda n’umushahara wa Miliyoni buri kwezi ariko abayobozi bo babifashe nabi bashobora no kumwirukana.’’
Ikibazo cyari kiri hagati ya Ally na APR FC gishingiye ku mafaranga yayisabaga kugira ngo yongere amasezerano y’umwaka umwe n’igice wo kuyikinira. Amakuru yatangajwe n’uriya muntu wo muri APR yemeza ko Ally yifuzaga miliyoni 18 za Recruitment n’umushahara wa buri kwezi ungana na miliyoni y’Amanyarwanda, ibintu APR FC idakozwa.
Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yananiwe kumvikana na APR FC, mu gihe byari bizwi ko yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri ubwo yayerekezagamo muri Gashyantare uyu mwaka avuye muri AS Kigali. Ubwo yatangazwaga ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wa APR FC tariki 8 Gashyantare 2019, umuyobozi wungirije wa APR FC Maj Gen Mubarak Muganga yatangaje ko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.
Aya makuru ya Gen. Muganga yaje kuvuguruzwa n’uyu musore ubwo yitabiraga imyitozo ya mbere muri APR FC, yemeza ko yasinyishijwe amasezerano y’amezi atandatu ashobora kongerwa mu gihe yaba atabonye ikipe hanze y’igihugu.
Amakuru avuga ko APR FC yabwiye Ally wamaze guhagarika imyitozo gushaka indi kipe yakwerekezamo, ngo kuko isanga nta mutima wo kuyikinira agifite. Ni nyuma y’uko iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari yamushyize ku rutonde rw’abakinnyi izakoresha mu mikino ya gisirikare iteganyijwe kubera i Nairobi, gusa we akayimenyesha ko agomba kwitabira iyi mikino ari uko yasinye amasezerano mashya.
Amakuru avuga ko uyu musore uvukana na Ngando Omar yifuzwa na AFC Leopards yo muri Kenya.