Aline Gahongayire yagaragaje ko atwite inda y’imvutsi bishyira abakunzi be mu rujijo
Umuhanzikazi Aline Gahongayire wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yagaragaje ko atwite inda y’imvutsi, bishyira benshi mu rujijo, bamwe bibaza niba umugabo baba bagiye kubyarana ari umukunzi aherutse gutangaza n’ubwo atamugaragaje abandi bakavuga ko yaba ari ifoto ya kera.
Uyu muhanzikazi uri mu baza ku isonga mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp, yifashishije ifoto imugaragaza akuriwe ndetse yifashe ku nda.
Iyi foto yayiherekesheje ubutumwa bugira buti “Abazumva iyo nkuru bazafatanya gushima Imana itarambirwa kugira neza.”
Aline Gahongayire usanzwe azwi no mu bikorwa by’urukundo byo gufasha abana batishoboye, mu ntangiro z’uyu mwaka yari yatangaje ko ari mu rukundo rushya nyuma yuko adahiriwe n’urushako dore ko umugabo bari barashakanye ari we Gahima Gabriel, baje gutandukana.
Uyu muhanzikazi ndetse n’uyu mugabo we batandukanye, bari banabyaye umwana muri Nzeri 2014 wari uwa kabiri w’uyu muhanzikazi ariko yitaba Imana akivuka.
Ni inkuru yashenguye benshi basanzwe bakunda uyu muhanzikazi by’umwihariko kuri we bimusigira igikomere cyo kubura umwana we wa kabiri dore ko aherutse gutangaza ko afite umwana uri mu kigero k’imyaka 15 mu gihe abantu bari baziko uwitabye Imana yari imfura ye.
Uyu muhanzikazi kandi yongeye kunyura mu bindi bigeragezo byo gutandukana n’umugabo we Gahima bahawe gatanya mu kwezi k’Ugushyingo 2017, buri umwe akiyemeza kunyura inzira ye.
Aline Gahongayire udakunze kwerura ngo avuge icyatumye atandukana n’umugabo we, yagiye avuga ko ubwo barambagizanyaga yabonaga ari intama y’Imana ndetse abantu benshi bakamumubuza bamubwira ko ari umunyangeso mbi, ariko urukundo rukamuhuma amaso, we akumva ko ibyo ari iby’amagambo.