AmakuruImyidagaduro

Aline Gahongayire arakomereza ibitaramo bya “Ineza Tour” i Muhanga

“Ineza Tour” Ibitaramo by’ivugabutumwa bizenguruka igihugu Aline Gahongayire ari gukora biteganyijwe kuzagera mu turere dusaga 12 , kuri iyi nshuro akarere gatahiwe ni akarere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo.

Kugeza ubu Gahongayire amaze gukorera ibi bitaramo  i Kabuga mu karere ka  Gasabo  n’i Nyamata mu karere ka  Bugesera,  uyu muhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza  Imana  atangaza ko muri utwo turere amaze kugeramo muri ibi bitaramo ngo yanyuzwe n’uko yagiye yakirwa n’abantu baho ndetse akaba ashimishwa n’umusaruro ukomeje kuva muri iyi gahunda y’Ibitaramo “Ineza Tour”

Muri ibi bitaramo by’ivugabutumwa bagiye batanga umusanzu ku batishoboye, batanga ubwisungane mu kwivuza ndetse bagashaka umuturage umwe utishoboye bubakira bamufasha kwiyubaka, i Muhanga igitaramo kizaba  ku cyumweru tariki 22 Nyakanga 2018 saa cyenda z’amanywa kuri Zion Temple ya Muhanga. Kwinjira muri iki gitaramo ni  ubuntu.

Nyuma ya Muhanga “Ineza Tour” izakomereza mu karere ka Huye naho mu ntara y’amajyepfo muri ibi bitaramo  Aline Gahongayiire aba yitwaje na album ye  “New Woman” aho ababishoboye bagura kopi zayo bagatunga indirimbo ze ziri kuri iyi Album. Hanerekanwa kandi imipira yanditseho ‘Ineza Tour’, ‘Warampishe’… aho umuntu ashobora kuwugura akaba ateye inkunga iki gikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha no gusanira abatishoboye binyuze mu iyi gahunda y’ibitaramo ya “Ineza Tour.

Aline Gahongayire usanzwe ari n’Umunyamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda  mu kiganiro “Be Blessed Show”, Ibi bitaramo yise  “Ineza Tour” ni Gahunda  ye y’ivugabutumwa ari gukora  agamije gufasha abatishoboye, iki gitaramo cy’i Muhanga yatumiyemo abaramyi nka Elyse, umuraperi wa Gospel MD, Babou, Fredon, Olivier The Legend ndetse na Asaph Muhanga.

Aline Gahongayire uri kuzenguruka uturere 12 mu bitaramo by’ivugabutumwa no gufasha yise “Ineza Tour”
Aline Gahongayire unafite Album nshya “New Woman” ari kwitwaza muri ibi bitaramo
ibi bitaramo byose azabifashwamo na Eglise vivante, Zion temple, Woman foundation yemeye kumuha icya cumi (1/10) cy’ amafaranga yose azakoresha mu ivugabutumwa azakorera muri utwo turere twose, Moriah Entetainment imufasha mu muziki, Gatorano Emmanuel, Kina Music na Positive Production.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger