Imyidagaduro

Alikiba yatangaje impamvu yahagaritse guha indezo umwana we yabyaye

Alikiba uherutse gukora ubukwe mu kwezi gushize kwa mata yatangaje impamvu yahagaritse kwishyura indezo y’umwana we wimyaka 5,ibi akaba yabivuze nyuma yaho umugore babyaranye witwa Hadija Hassan mu cyumweru gishize yari yatangaje ko yamaze kumugeza mu rukiko nanone nyuma yaho n’ubundi yari yamujyanyeyo mbere ariko akanga kubahiriza ibyo yasabwe n’urukiko.

Uyu Hadija watangarije Ikinyamakuru cyandika cyitwa Nipashe ko mu ntagiriro z’mwaka wa 2018 aribwo Alikiba yahagaritse ibyo yageneraga umwana we ndetse kubera izo mpamvu akaba yarahisemo kumujyana mu rukiko kugirango rumufashe kwishyurwa miliyoni 1.3 ya mashilingi ya Tanzania awanye n’igihe Alikiba amaze adafasha umwana we nyamara mbere yarabikoraga ariko nabwo agatanga adahagije.

Alikiba kuri uyu munsi wo kuwa gatanu tariki ya 11 Gicurasi 2018 mu kiganiro na Radio imwe yo muri Tanzania ubwo yamurikaga indirimbo yiwe Nshya yitwa “Mvumo wa Radi”  yatangaje intandaro yatumye arecyera kwita ku mwana we aho yavuze ko byatewe na Hadija nyina w’umwana we wamwimye ubureganzira bwo kubonana n’umwana we nka se umubyara maze nawe ahitamo kureka ibyo yamufashaga,ahubwo akaba yishimiye icyemezo Hadija yafashe cyo kumujyana mu rukiko kuko yizeye ko aribyinshi bizahakemukira,aha akaba yagize ati:

“Hassan nageze aho musaba ko yaha uburenganzira umwana bwo kubonana najye byibuze akaza kuwa gatanu iwajye agataha ku cyumweru kuko kuwa mbere aba ari bujye kwiga ariko asa nkubyirengagiza najye mpitamo kureka byose bijyanye nibyo namufashaga,bityo rero kujyana mu rukiko ndabyishimiye kuko nzi neza ko hari n’ibindi byinshi bizahacyemukira”

 

Twabibutsa ko ibi byose bivugwa kuri Alikiba bijyanye no kutita ku mwana we byavutse nyuma yaho asezeranye na Amina Khaleef kuzabana akaramata imbere y’imana ndetse n’amategeko mu birori byabereye i Mombasa muri Kenya aho Amina akomoka ndetse ni Dar es Salaam iwabo wa Alikiba.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger