Algeria itsinze Senegal itwara igikombe cya Afurika ku ncuro ya kabiri
Ikipe y’igihgu ya Algeria Les Fennecs, yegukanye igikombe cya Afurika cya kabiri mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda Les Lions de la Teranga ya Senegal igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.
Igitego cyo ku munota wa kabiri cya rutahizamu Bagdad Bounedjah ni cyo gifashije Algeria kwisubiza igikombe cya Afurika yaherukaga gutwara mu 1990 ubwo cyakinirwaga ku butaka bwayo. Ni ku ishoti rikomeye uyu rutahizamu wa Al Saad yo muri Qatar yakomeye, umupira ukoma kuri myugariro Sarif Sane birangira uruhukiye mu rucundura.
Iminota myinshi y’uyu mukino yakiniwe hagati mu kibuga, bijyanye n’uko Algeria yahisemo gukinira inyuma mu rwego rwo kurinda igitego yari yatsinze hakiri kare.
Abasore b’umutoza Aliou Cisse bakoze ibishoboka byose ngo bishyure igitego bari batsinzwe, gusa bagorwa cyane na ba myugariro ba Algeria bari bakoze urukuta rukomeye.
Uburyo bkomeye Senegal yabonye mu gice cya mbere ni ubwabonwe na rutahizamu Mbaye Niang, gusa ishoti rikomeye uyu rutahizamu yarekuye rinyura hanze gato y’izamu rya Rais M’Bori.
Igice cya kabiri cy’umukino na cyo cyihariwe na Senegal, gusa inanirwa kugombora igitego yari yatsinzwe. Nko ku munota wa 66 Mbaye Niang yacenze umuzamu wa Algeria, gusa arekuye ishoti rikomeye umupira uca hejuru y’izamu.
Nyuma y’iminota itatu Youssuf Sabaly na we yarekuye ishoti rikomeyen ryashoboraga kuvamo igitego, gusa umupira ushyirwa muri koruneri n’umuzamu Rais M’Bori.
Senegal itakaje igikombe cya Afurika ku ncuro yayo ya kabiri, nyuma yo kugera k mukino wa nyuma muri 2002 ariko igatwarwa igikombe na Cameroon nyuma yo kuyitsinda kuri za penaliti.