AmakuruImikino

Alain Mukurarinda yatunze agatoki abategura Amavubi nyuma y’ibyo Mozambique yayakoreye

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yibukije abo bireba ko nta yindi nzira ya bugufi iba mu mupira w’amaguru uretse guhera mu bakiri bato kandi bakitabwaho uko bikwiye.

Kuri iki Cyumweru ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, ni bwo yatsinzwe umukino w’umunsi wa Gatanu wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2024.

Uyu mukino wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, Amavubi yatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 binatuma amahirwe kuzajya muri Côte d’Ivoire ayoyoka yose kuko iyi kipe yagumanye amanota abiri kandi hasigaye umukino umwe gusa.

Nyuma y’uyu mukino, benshi mu bawurebye bagaragaje akababaro gakomeye, ndetse bakomeza gushengurwa n’agahinda ko kubura intsinzi kw’Amavubi uko imyaka yicuma.

N’ubwo benshi bashenguwe n’uyu musaruro nkene ariko, abandi barimo Alain Mukuralinda, bagiye inama y’igikwiye gukorwa kandi mu gihe gikwiye.

Uyu Muvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko nta busamo buba mu mupira w’amaguru ahubwo yibutsa abo bireba ko bakwiye gutekereza guhera mu bakiri bato.

Ati “Nitudahera mu bana bato, ari yo mpamvu muri championnat twitabaza abanyamahanga. Iyo nta bahari, bahura baje gukina nta myitozo bakorana ihagije, nta n’imikino ya gicuti bakina ngo bamenyerane, ni uku bizahora bigenda! Umupira wacu ugomba guhinduka, na ho ubundi ntaho tuzagera.”

Mu itsinda rya L, u Rwanda rwagumanye amanota abiri mu mikino itanu, Mozambique igira arindwi, Bénin yagize atanu nyuma yo kunganya na Sénégal igitego 1-1, mu gihe Sénégal yabonye itike ku manota 13 mu mikino itanu.

Alain Mukurarinda yavuze ku nsinzwi y’Amavubi

Inkuru yabanje

Ikipe y’igihugu Amavubi yateye Abanyarwanda kwifata ku munwa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger