Alain Mukuralinda wari umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yitabye Imana
Uwari umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u RwandaAlain Mukuralinda,yitabye Imana ku mugoroba wo kuri wa Kane tariki 3 Mata 2025, azize uburwayi.
Mukuralinda wamenyekanye ku izina rya “Alain Muku” yakoreshaga mu buhanzi, yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Amakuru avuga ko yazize uburwayi bw’umutima.
Alain Mukuralinda wavutse mu 1970, yize amashuri abanza mu Rugunga, ayisumbuye ayiga i Rwamagana yiga Icungamutungo, aho yavuye ajya muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1991 gusa ntiyarangiza.
Yahavuye ajya kwiga mu Bubiligi ibijyanye n’amategeko.
Mu mirimo yakoze, harimo kuba Umushinjacyaha ndetse aba n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha. Yaburanye imanza zikomeye zirimo iz’abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni umuntu wakundaga gusabana, kwisanisha n’abantu bose agezemo, kandi agakunda gutera urwenya. Yakundaga umupira cyane ko yari afite n’ikipe y’abato.
Ni we wahimbye indirimbo y’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitwa ‘Tsinda batsinde” ndetse yahimbye n’izindi zakunzwe z’andi makipe.