Alain Muku yahumurije abakunzi ba Clarisse Karasira nyuma yo gutandukana nawe
Icyumweru kirashize umuhanzikazi w’umunyarwanda Clarisse Karasira asheshe amasezerano n’umujyanama we Allain Mukurarinda uzwi ku izina rya Allain Muku. Kuva icyo gihe abakunzi be batangiye kujya bavuga ko uyu muhanzi yaba agiye guhita asubira inyuma mu muziki we.
Gusesa amasezerano kwa Alain Muku na Clarisse Karasira byatumye Allain Muku agira icyo avuga ku mpungenge n’urujijo aba bafana ba Karasira benshi bari bafite ndetse agaragaza ko nta kibazo bari bagiye kugira.
Abakunzi n’abafana ba Clarisse Karasira bakomeje kwibaza impamvu yamuteye gutandukana n’uyu mujyanama we bakomeza no kugaragaza impungenge ko byaba bigiye guhungabanya ubwamamare uyu muhanzi yari amaze kugira mu gihe kitari kinini atangiye urugendo rwa muzika hano mu Rwanda.
Clarisse Karasira yatangarije itangazamakuru ko yahisemo gutandukana n’umujyanama we Alain Muku abitewe n’uko hari izindi nshingano nshyashya agiye kujyamo bityo akaba yarabonye ko ari ngombwa ko yazajya yikoresha adafite abandi bamuyoboye kuko byatuma ashobora kubangamira inyungu zabo cyangwa nabo bakabangamira ize, gusa izo nshingano Karasira agiye gutangira ntiyigeze azitangaza.
Yagize ati « nisanze ndi umuntu ugira inshingano nyinshi zitandukanye…ariko ubu noneho hari n’izindi zigiye kwiyongeraho kandi zikomeye ziri mu muhamagaro wajye bihita biba ngombwa ko nganira na Alain Muku hanyuma twemeranya ko tugiye guhagarika amasezerano dufitanye kugira ngo bitazabangamira ubuzima bwajye bwite bikanabangamira amasezerano ye.
Alain Muku, nawe yabyemeje avuga ko Karasira yamubwiye impamvu ndetse akanabyandika amusobanurira impamvu zose agasanga zirumvikana.
Yagize ati « Yambwiye impamvu zose ndazumva ndamubwira nti ‘wowe byandike’arabyandika musubiza ko ngiye kuza mu Rwanda tukazabiganiraho, tuganira ambwira impamvu zose numva zirumvikana.»
Mukurarinda yanze kwemeranya n’abavuga ko umuziki wa Clarisse Karasira ugiye gusubira inyuma ngo kuko ubuhanga bwo kuririmba no kwandika indirimbo akibufite ntaho bwagiye ahubwo yamugiriye inama yo gukomeza gushaka abafana no gukomeza abo afite ndetse akomeza kwemeza ko mu gihe nta gihindutse igitaramo bari barateguye kizabera mu Bubiligi mu gihe kiri imbere bazakijyanamo.