Alain Muku hari ubutumwa yageneye Pasiteri Zigirinshuti uherutse kwibasira Nsengiyumva Francois[Igisupusupu]
Mu cyumweru gishize ni bwo hakwirakwijwe amashusho ku mbuga nkoranyambaga ya Pasiteri Zigirinshuti Michel ari kuvuga byinshi ku muhanzi ukunzwe na benshi muri iki gihe Nsengiyumva Francois[Igisupusupu] dore ko hari n’amagambo yamuvuze ho benshi bafashe nko gutukana.
Nyuma yo gutangaza amagambo yibasira umuhanzi Nsengiyumva Francois[Igisupusupu], umunyamategeko akaba n’umujyanama w’uyu muhanzi, Alain Muku yavuze ko mu gihe cyose Pasiteri Zigirinshuti Michel atavuguruje ibyo yavuze bari bwitabaze inzego zibishinzwe.
Uyu mupasiteri wari ari kwigisha mu rusengero yavuze ko Nsengiyumva ashobora kuba afite izindi mbaraga z’imukoresha kuko atumva uburyo yamamaye mu gihe gito kandi hari abandi bamaze igihe kinini bakora ariko bakaba bataragera ahe , aha yatanze urugero kuri korali yo murusengero avuga ko hari n’amakorali yaririmbye indirimbo nyinshi ntizimenyekane.
Pasiteri Michael Zigirinshuti ari kubwiriza mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge mu masengesho ya saa sita, yari ari kwigisha ‘ukuntu ubuhanuzi n’amasezerano byo mu isezerano rishya byose byuzuriye mu byasezeranijwe bishya’
Hari aho yageze avuga uburyo hari abantu b’imburamukoro bahururira ibyo babonyeho byose ari naho yahereye avugamo Nsengiyumva wamamaye kubera indirimbo ye “Igisupusupu”.
“ Ntimugakunde kuba imburamumaro, muri imburamukoro. Iyo ubaho wandagaye satani arakubona. Nta mpamvu yo kugira ngo ugushaka wese akubone, uguhamagariye igitoki, brochette, Nyabugogo, uguhamagariye kubyina, uguhamagariye kumva igisupusupu, byose mukaboneka.”
“…….sha, igiki? Igisupusupu kiragatsindwa, ubonye ukuntu cyamamaye mu mezi angahe? Ukuntu cyamamaye mu mezi 3, ariko buriya nta kintu mubonamo mwebwe, ikintu nka kiriya kikava Rwagitima cy’isupusupu uwo mwanya kikaba kiramamaye.”
“Ubuse nkoze ibiterane bingahe , cyangwa wowe waririmbye izinagana iki ,ko ntaho zagiye se ? , ntabwo mwaririmbye kuva twarangira worship-team ahangaha? ko zitarenze ahangaha se ? none ngo rundamo, rundamo, rundamo , umuhanda wose yagiye amahanga yagiye, mujye mumenya imbaraga zamamaza ibintu nkabiriya izo arizo. ”
“Ariko ubahamagaye mu giterane ntiwababona, mwajya kumenya imbaraga ziri hariya hantu izo ari zo. Kuki ibintu bya Satani byihuta ariko ibyacu bikagenda gahoro?”
Mu nyandiko ndende igenewe Itangazamakuru ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange, Alain Mukuralinda umujyana wa Nsengiyumva, yababajwe cyane n’aya magambo yavuzwe ku muhanzi areberera, ngo kuba yaramututse amwita ’Ikintu’ ku bushake kandi abizi neza ko ari umuntu, kumushinja gukoresha izindi mbaraga kugira ngo yamamare, asanga atabyihanganira.
Inyandiko ya Alain Muku yageneye Abanyarwanda n’Itangazamakuru
Mu izina ry’umuhanzi mpagarariye bwana Zigirinshuti Michel yandagaje agamije kumwambura ubumuntu amwita «Ikintu gikorana na Satani» kugira ngo ace ibice mu bantu amuteranya n’abanyarwanda, agamije kuzana ihangana hagati y’abo yita abakorana na Satani n’abakoreshwa n’umwuka wera ndamusaba ko, avuguruza ibyo yavuze kandi akabikora akoresheje n’ubundi, uburyo yabikozemo ubwo yigishaga abakirisitu icyigisho gikubiyemo amagambo ahabanye n’ukuri amagambo ahubwo, ashobora kuzana intugunda n’impagarara mu bantu bibaza ukuntu umuntu ushinjwa ku mugaragaro n’umukozi w’Imana gukorana na Satani yidegembya!!
Kuko, uretse kuba mpamya nta gushidikanya ko ibyo bwana Zigirinshuti Michel yashinje Nsengiyumva ari ibintu yavanye mu mutwe we atahagazeho kuko ntabyabayeho, nanemeza ko ibyo amushinja nta gihamya cyangwa ikimenyetso ashobora kubitangira ngo agaragaze iyo Satani bakorana iyo ari yo, uburyo bakorana n’aho bahurira ngo banoze uwo mugambi uretse kutamwiyumvamo kubera impamvu ze azi wenyine no gushaka kumuteranya n’abadasengera mu itorero rye.
Nta burenganzira na buke rero afite bwo gutuka umuntu kariya kageni umwita « Ikintu », by’umwihariko muri icyo gitutsi agamije kumwambura nkana ubumuntu kuko, azi neza uko yitwa bitewe, n’uko adahwema kuvuga izina rye mu itangazamakuru yirirwa umuharangamo.Kabone n’iyo ba bwana Zigirinshuti Michel na Nsengiyumva François mu muryango nyarwanda baba batari ku rwego rumwe, badahuje amashuri, imyumvire, imitekerereze, imyemerere mu idini dore ko ari ryo yitwaza amutuka cyangwa se, nk’umuhanzi, bakaba batabona cyangwa ngo basobanukirwe kimwe ibihangano bye ibi byose ntibigomba kumubera urwitwazo rwo kutubahiriza amategeko u Rwanda rugenderaho ngo yihandagaze atukane ku ka rubanda.
Niba hari ikintu bwana Zigirinshuti Michel atishimiye kuri Nsengiyumva François, nk’umuntu w’intiti yashoboraga kugikosora ukundi atamututse ngo amwandagaze amwambura ubumuntu bwe. Ariko yahisemo kwihagararaho mu kiganiro cyakurikiye, ashimangira ashize amanga ibitutsi no kumusebya yemeza ko ari we wabitukanye koko ! Si ibyo kwihanganirwa, ingaruka azazirengere!
Murakoze murakarama.
Mukuralinda Alain Bernard
Alain Muku wabaye igihe kinini umuvugizi w’urwego rw’ubushinjacyaha bwa Leta yasabye Zigirinshuti Michel kuvuguruza ibyo yavuze kuri Nsengiyumva kandi akabinyuza mu muyoboro yabinyujijemo amusebya, bitaba ibyo akazirengera ingaruka zose azahura nazo.
Indi nkuru wasoma Igisupusupu yasubije umupasiteri uherutse kumwibasira yanamurangiye igitabo yazasoma