Al-Qaeda irashaka kongera kugaba ibitero kuri Amerika
Mu butumwa bw’amashusho bufite iminota 30 bwaciye ku rubuga rwa internet As Sahab, Ayman al-Zawahiri usigaye ayoboye uyu mutwe w’iterabwoba yasabye abayisilamu bo ku Isi yose kwihuza bagatangiza intambara kuri Amerika.
Ayman al-Zawahiri yashinje Perezida wa Lata Zunze Ubumwe za Amerika , Donald Trump ko ari umuntu mubi cyane ndetse na Amerika ubwayo ari we mwanzi wa mbere w’Abayisilamu bo mu burasirazuba bwo hagati. Ibi Al-Zawahiri yabivuze ashingiye ku cyemezo Amerika iherutse gufata cyo guhindura Yerusalemu (Jerusalem) ikayigira umurwa mukuru wa Israel, bakaba bavuga ko iki ari ikimenyetso cyo gushotora Abanya-Palestine .
Amerika kuba yarahise yimura ambasade yayo ikava i Tel Aviv ikajyanwa i Jerusalem, ibi Al-Zawahiri abifata nko gushoza intambara kuba Islamu bo mu burasirazuba bwo hagati n’ahandi ngo kuko ari agasuzuguro kuri bo.
Uyu mutwe w’iterabwoba wasakaje ubu butumwa ku munsi abanyemerika bibukaho ibitero by’indege bya Al-Qaeda byabaye mu myaka 17 ishize ku italiki ya 11 Nzeri bigahitana abarenga 3.000.
Ibi bitero byateye isenyuka ry’imiturirwa 2 ya World Trade Center izwi nka Twin Tower ndetse na Pentagon, Ministeri y’ingabo ya Amerika. Ibi bitero byavuzwe ko ari iby’ibyihebe bya Al Quaeda byashimuse indege zikajya kugonga aha hasenyutse.