Akon yiyongereye kurutonde rw’abahanzi bashaka kuzayobora America
Umuhanzi akaba na rwiyemezamirimo Aliaume Damala Badara Akon Thiam wamamaye nka AKON ubwo yari mu mu birori ngarukamwaka ‘One Young World Summit’ yavuze ko yiteguye gutanga kandidature yo kwiyamamariza kuobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mugabo w’imyaka 51 y’amavuko abantu batunguwe no kumva avuga ibi abari bitabiriye ibyo birori bya One Young World Summit bamukomera amashyi cyane.
Yagize ati “Ndabizi bishobora gufatwa nk’ubusazi ariko reka mbabwire munshyigikire nzashyire kandidature yanjye mubazahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika”
Akin ntiyigeze avuga umwaka azatanga iyo kandidature ye “Ni mutekereze rero kuri uriya munsi nzaba natowe nzatuma buriwe amenya ko urugendo rwatangiriye hano muri iyi nama ngaho mureke rerro dutangire urugendo rwo kwiyamamaza munyamamaza.”
Akon nimwe mubagize akana ka One Young World aho muri ibi birori bavuze ku ngingo yo guhangana n’ubukene ndetse nizamuka ry’ubukungu ku Isi.
Akon watangiye umuziki muri 2003, afite umushinga yise ‘Lighting Africa Foundation’ yashinze muri 2014, aho afite intego yo gucanira ingo zigera kuri miliyoni 250 zibarizwa ku mu gabane wa Afurika.
Muri Kamena, 2018 yahawe ubutaka bwa hegitari 2000 na Perezida wa Senegale, Akon avuga ko agiye kuzahubaka umudugudu w’icyitegererezo.
Muri Amerika Akon siwe wenyine mubantu bazwi cyane waba uvuze ko azimamaza kuyobora amerika dore ko hari abandi bavuze ibi nka Kanye West usigaye witaw Ye , The Rock(Dwayne Johnson) , Will Smith , n’abandi