Akon arashaka kubaka Wakanda ya nyayo abicishije mu ifaranga rya Akoin
Akon ushaka gutangiza ifaranga rya Akoin ubwo yari mu iserukiramuco rya Cannes Lions Festival yavuze ko ashaka kuzubaka umugi ukomeye muri Senegal biciye muri irifaranga rye avuga ko rizaba umucunguzi w’Afrika.
Uyumuhanzi avuga ko iyi porogramu ya Akoin izaba yarageze muri telefone yaburi muntu mu kwezi k’Ukuboza ikaba ari nayo izamufasha kubaka umugi we yita Wakanda yanyayo /mu buzima bwanyabo bikava muri filime bikajya mu ngiro.
Akon yahawe hegitari Ibihumbi bibiri muri Senegal, ayihawe n’umukuru w’igihugu Macky Sall, Ubu butaka Akon yahawe biteganyijwe ko ariho azubaka uyu mugi bise “Crypto City” uzaba umeze nka Wakanda yo muri filime ya Black Panther.
Akon yasobanuye ko aya mafaranga uzajya ayakoresha azajya abasha kugura no kugurisha uko abishatse akoresheje telefone ye ntabyo gutwara amafaranga mu ntoki bikarushaho kurinda umutekano w’amafaranga. Akon usanzwe afite imishinga myinshi muri Afurika harimo nka Akon Lighting Africa (Yanageze mu Rwanda) n’indi myinshi igamije guhindura umugabane wa Afurika.
Uyu muhanzi wagabanyije ibikorwa bya muzika akinjira muri m’ ubushabitsi(Business) yinjiye mu mubare w’abandi bahanzi bagenzi be bakoresha amafaranga yabo nka Katy Perry, 50 Cent na Ashton Kutcher.
Aliaume Damala Badara Akon Thiam yavukiye mu mugi wa Missouri muri Amerika aba ari naho yakunze kuba m’ ubuzima bwe akiri umwana muto, gusa yagiye agaruka mu gihugu cy’ababyeyi be gake cyane , ibyo ntibyatumye atiyumvamo iki gihugu dore ko ahafite ibikorwa by’inshi.