Amakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Akimbwa kashobotse, zizajya zitezwa cyamunara cyangwa zicwe

Polisi y’u Rwanda iributsa abatunze n’aborora imbwa kuzirinda kuzerera ku gasozi kugira ngo zitarya abantu n’amatungo cyangwa zikabangamira umudendezo wa rubanda mu buryo butandukanye

Ubu butumwa polisi y’urwanda yabutanze kuberako mu gihugu hakomeje kugaragara imbwa zizerera ku gasozi kuberako banyirazo batubahiriza amategeko.

umuntu wese utunze imbwa murugo rwe  agomba kuyikingiza indwara y’ibisazi rimwe buri mwaka nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi  No  009/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 ryerekeye izerera ry’amatungo n’izindi nyamaswa zororerwa mu rugo, umutwe waryo wa  gatatu, ingingo ya 7,  nkuko bitangazwa n’ushinzwe imirimo y’ubworozi bw’amatungo muri RAB, Dr Isidore Gafarasi Mapendo .

Yakomeje avugako aho kugira ngo imbwa zigurishwe mu cyamunara cyangwa se zicwe, zishobora guhabwa ibigo bya Leta kugira ngo zikorerweho ubushakashatsi habanje gutangwa uruhushya n’Ubuyobozi bw’Akarere nk’uko biteganywa  n’ingingo ya 10 y’iri Teka yerekeye ibyemezo bifatirwa imbwa zizerera zitagomba kwicwa.

Iri teka rikomeza rivuka ko mu Mijyi, mu nsisiro no mu midugudu, umuntu wese utunze imbwa agomba kubimenyesha Ubuyobozi bwa Polisi bumwegereye cyangwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge w’aho atuye.

 Ingingo yaryo  8 yerekeye amafaranga acibwa ku izerera ry’imbwa  ivuga ko mu Mijyi ibyemezo byo ku ngingo ya 4 n’iya 5 z’iri Teka bikurikizwa ku mbwa zifashwe zizerera uretse ibyerekeye amafaranga ibihumbi bitanu (5.000 Frw) ku munsi yo kuzirinda no kuzigaburira.
Ingingo ya 9 y’iri Teka ivuga ko imbwa zizerera zitagira ba nyirazo zicwa n’inzego z’ubuvuzi bw’amatungo bubifashijwemo n’inzego za Polisi aho zigaragariye hose.

Imirenge ya Nduba, Rusororo, Gisozi na Kinyinya y’akarere ka Gasabo ni hamwe mu hakunze kugaragara imbwa zizerera ku gasozi ziteza ibibazo birimo kurya abantu; hakiyongeraho kuba urusaku rwazo rubuza abantu gusinzira neza nijoro nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Valence Muhabwa.

Dr Gafarasi yijeje abaturage ko inzego zibishinzwe zizakomeza gufatanya gukura ku gasozi imbwa zihazerera; ariko yongeraho ko umuntu utagikeneye imbwa ye cyangwa imbwa ze abimenyesha ushinzwe ubworozi; hanyuma ikicwa, ndetse igahamwa, cyangwa igashiririzwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ryabugenewe.

Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) igaragaraza ko mu mwaka wa 2016 mu Rwanda habaruwe imbwa 18, 117. Muri zo izakingiwe ni 11,375. Izishwe kubera impamvu zitandukanye muri uyu mwaka ni 2,870; naho izariye abantu  ni 669.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger