Amakuru ashushyeImyidagaduro

Akigera i Kigali Runtown yahise ahurira na Sheebah mu kiganiro n’itangazamakuru(Amafoto)

Umunya-Nigeria “Runtown’ uje gutaramira abanyarwanda yageze i Kigali, aho aje mu gitaramo cyiswe The Runtown Experience  Kigali kizaba kuwa gatandatu tariki 23 Nzeri 2017 muri Parikingi ya Sitade Amahoro i Remera. Nyuma yo kugera i Kigali uyu muhanzi yanahise akora ikiganiro n’abanyamakuru.

Iki gitaramo azahuriramo  n’abandi bahanzi azaba ariwe muhanzi wimena, azafatanya n’umugandekazi Sheebah Karungi ndetse n’abandi barimo Allan Toniks, Latinum, J-Watts, Pine Avenue 5 , Eth & Babanla ,Itsinda rya Active , Charly na Nina  ndetse na Bruce Melodie .

Kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda 5,000 ku myanya isanzwe, 10,000 Vip, 25,000 Vvip ndetse na 400, 000 ku bantu 20 bashobora kuzihuza bakagura ameza.

Runtown yageze i Kigali ku i saa yine z’ijoro aho yahise ava ku kibuga cy’indege yerekeza mu kiganiro n’abanyamakuru.

Aba bahanzi[Sheebah na Runtown]  bategerejwe nk’abazaba aribo bakuru muri iki gitaramo , mu kiganiro  n’abanyamakuru, batangaje ko biteguye gutaramira abanyarwanda mu buryo bw’umwimerere[live], Runtown akaba afite band izamufasha gukora umuziki unogeye amatwi y’abanyarwanda ndetse akabasha gukora ibitandukanye n’ibyo abandi bahanzi bo muri Nigeria bagiye bakorera i Kigali.

Runtown yavuze ko yishimiye kuza mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere atangaza ko ikintu cya mbere yabonye ari ubwiza bw’abanyarwandakazi b’ibizungerezi.

Sheebah muri iki kiganiro yatangaje ko yishimiye kugaruka mu Rwanda ari umuhanzi nyuma y’imyaka yatambutse aho yari umubyinnyi w’abandi bahanzi.

Abateguye igitaramo bavuze ko badatewe ubwoba n’uko ikirere gishobora guhinduka kuko bateguye igitaramo babitekerejeho kandi bakaba babona ntacyo bitwaye kuba hari uduce tumwe tuzaba tudatwikiriye, bakomeje bavuga ko Runtown yiteguye gukorana na buri muhanzi wese uzifuza gukorana nawe indirimbo gusa byose bikazaterwa n’uburyo abahagarariye abahanzi bo mu Rwanda bazabishyiramo ubushake.

Banavuze ko impamvu abandi bahanzi bazaririmba muri iki kitaramo batagaragaye mu kiganiro n’abanyamakuru ari uko bari  bari kwihuta bakabona bitakunda ko bose baza m kiganiro gusa bizeza abanyamakuru ko uko bose batangajwe bazaba bahari ntakabuza.

Runtown na Sheebah bagiye gukorera igitaramo i Kigali, ku cyumweru tariki 24 Nzeri 2017  bagomba gufata amashusho y’indirimbo bahuriyemo bise Weekend.

Runtown [Douglas Jack Agu ] aje mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere gusa siwe wa mbere mu bahanzi bakomoka muri Nigeria ukandagiye ku butaka bw’u Rwanda cyane ko abandi bahanzi bakomeye muriki gihugu nka P-square,Davido ,Mr flavour, Wizkid , Mr Eazi, Tekno  ndetse n’abandi bamaze kuhagera.

Uyu muhanzi   w’imyaka 28  uri  mu Rwanda, ni umuhanzi, atunganya indirimbo  akaba n’umwanditsi wazo wabigize umwuga,  yatangiye ibikorwa bya Muzika muri 2007 akaba aririmba injyana ziganjemo Reggae,R&B na Hip Hop.

Yinjiye mu mitwe ya benshi ubwo yakoraga indirimbo yise Bend Down Pause yahuriyemo na Wizkid biza guhumira ku mirari mu ndirimbo ye yise ‘Mad over you’ yaje ishimangira ko ari umuhanzi w’igihangange kandi ufite impano yihariye.

Kurubu afite indirimbo zigezweho zirimo iyitwa for life aheruka gushyira ahagaragara ndetse n’iyitwa Pain killer  yakoranye na Sarkodie, nayo iri muziri gutuma agaruka cyane mu matwi y’abakunzi b’umuziki by’umwihariko abakunda ibihangano by’abahanzi bo muri Afurika.

Inkuru bijyanye: Sheebah yakiranywe urugwiro n’abakobwa b’uburanga i Kigali (Amafoto)

Runtown agera ku kibuga cy’indege i Kanombe

 

Ari mu modoka
Imodoka yamuvanye ku kibuga cy’indege i Kanombe
Runtown mu kiganiro n’abanyamakuru

Runtown na Sheebah bazafatira amashusho y’indirimbo bahuriyemo i Kigali
Sheebah Karungi mu kiganiro n’abanyamakuru

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger