Akayabo ka miliyari 2.5 kagiye kwifashishwa mu gikemura ikibazo cy’abarwanyi ba M23 bari mu Rwanda
Inyandiko zigaragaza imiterere y’ikibazo cy’abahoze ari abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda no muri Uganda n’uburyo burambye bwo kugikemura, zigaragaza ko Guverinoma ya RDC yagennye ingengo y’imari ya miliyoni 2,4$ ku bari mu Rwanda.
Kuwa 8 Ugushyingo, Bertrand Bisimwa uhagarariye Urwego rwa Politiki rwa M23 ku barwanyi bahungiye muri Uganda, yashyize hanze itangazo ryamagana ibirego byavugaga ko uyu mutwe waba warubuye intambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’imirwano yabereye ahitwa Chanzu na Runyonyi mu gace ka Rutshuru mu Majyaruguru ya Kivu.
Yashimangiye ko umutwe ayoboye umaze igihe kinini utegereje ko hashyirwa umukono ku masezerano yashyizweho n’impande zombi asobanura uburyo iki kibazo kigomba gukemuka.
Ayo masezerano agena ko Leta ya Congo igomba gutanga imbabazi ku barwanyi ba M23, igakuraho impapuro zisaba itabwa muri yombi ry’abahoze muri M23, ko habaho gusubiza mu gisirikare no muri politiki ku buryo abasirikare bagaruka mu ngabo za Congo hanyuma abanyapolitiki nabo bagahabwa imyanya atari mu Nteko kuko hakorwa amatora. Icya kane ni ugucyura impunzi.
Kugira ngo uwo mwanzuro ugerweho, byaturutse ku biganiro byahuje uruhande rwa RDC na M23 bigizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda.
Jeune Afrique yatangaje ko kugira ngo uyu mwanzuro ugerweho waturutse ku biganiro Perezida Kagame yagiranye na Félix Antoine Tshisekedi mu ntangiriro za 2019 ubwo yari yagiye i Kinshasa kumutabara mu gushyingura umubyeyi we. Icyo gihe bagiranye n’ibiganiro byihariye binageza no ku ngingo ya M23.
Nyuma y’umwaka ayo masezerano asinywe, ishyirwa mu bikorwa ryayo riracyari ihurizo nubwo abo muri M23 bemeza ko bagishikamye kuri ayo masezerano.
Bishop Jean Marie Runiga wayasinye ku ruhande rwa M23 aherutse kubwira IGIHE dukesha iyi nkuru ko we na bagenzi be badateganya intambara.
Ati “Amasezerano twakoze twari twumvikanye ko tariki 31 Ukuboza 2019, umuntu wa nyuma wa M23 yagombaga kuva mu Rwanda asubira muri Congo. Twumvikanye ko abasirikare bazajya mu myitozo hanyuma basubizwa mu gisirikare noneho Guverinoma ya Congo yari yavuze ko igiye gushaka ubushobozi ikaza gutwara abantu gusa.”
“Ibindi byose twari twabyumvikanyeho, twe turategereje gusa. Ibyo twari twaranze ubwo Kabila yari ku butegetsi, twabyemeye kuri Tshisekedi, ni ukuvuga ko nta kibazo twe dufite n’ubu twiteguye gusubira mu gihugu cyacu.”
Miliyoni 2,4 z’Amadolari zigenewe gukemura ikibazo cy’aba M23 bari mu Rwanda
Nyuma y’umwaka ibyo biganiro bibaye, muri Nzeri 2020 bivugwa ko itsinda ry’impuguke ririmo n’abashinzwe urwego rw’ubutasi muri RDC, ryongeye guhura kugira ngo ryige uburyo ikibazo cya M23 cyashyirwaho akadomo.
Iryo tsinda mbere ryari riyobowe na Delphin Kahimbi gusa yaje gupfa muri Gashyantare 2020. Abo bari kumwe bafatanyije, bakoze inyigo bemeza n’ingengo y’imari ikenewe kugira ngo amasezerano na M23 yubahizwe.
Icyo gihe amafaranga bagennye nk’ayabafasha gukemura ikibazo ni 2.496.110 $ ( asaga miliyari 2,5 Frw) ku bari mu Rwanda na 31.500$ (asaga miliyoni 35 Frw) ku barwanyi bahungiye muri Uganda.
Runiga mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko ari ubwa mbere abonye inyandiko ivuga kuri ayo mafaranga kuko mu byo baganiriye atarimo.
Ati “Byashoboka ko byakozwe n’igihugu twebwe tudahari. Mu byo twavuze amafaranga ntabwo yarimo ariko bagombaga kugenda bagakora ingengo y’imari isabwa.”
Ku rundi ruhande, hari ibiganiro bikomeje muri RDC bigamije gushaka aho aba barwanyi bazatuzwa mu gihe bazaba basubiye mu gihugu cyabo.
Ubwa mbere byavugwaga ko bazajyanwa i Katanga mu nkambi ya Mura gusa ntabwo biremezwa neza kugeza ubu.
Ikibazo kindi gihari kugeza ubu ni uko ku bahoze muri M23 baba muri Uganda bo hakiri ikibazo cy’uburyo bazacyurwa kuko bamwe bamaze no gusubira mu ishyamba.
Ibyo bitandukanye n’abo mu Rwanda kuko bo bacumbikiwe mu nkambi irindwa i Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba. Abari mu Rwanda ni 682.