Akari ku mutima wa Emery Bayisenge werekeje muri USM Alger yo muri Algeria
Myugariro w’umunyarwanda Bayisenge Emery wari umaze imyaka ibiri muri KAC Kénitra yo muri Morocco, ubu yamaze gusinya amasezerano y’imyaka itatu muri USM Alger yo muri Algeria igomba no gucakirana na Rayon Sports mu mikino 2 ya CAF Confederations Cup.
Mu Kiganiro kigufi Emery yagiranye na Radio 10 yatangaje ko yishimiye kuba yabonye indi kipe dore ko amasezerano yari afite mu ikipe yakiniraga yari yarangiye.
Bayisenge Emery yemeje ko yasinye amasezerano y’imyaka itatu ndetse anavuga ko ari imyaka yo gukora kuko muri iki gihugu gikinisha abakinnyi b’imbere mu gihugu , bakinisha abanyamahanga babiri gusa bityo ngo agomba gukora cyane kugira ngo abanza mu kibuga.
Atangaza ko ikipe yakinagamo amasezerano ye yari yarangiye ariko akaba yarakurikiranwaga n’abashinzwe gushakira USM Alger bituma yerekeza muri iyi kipe.
yagize ati:” Mu ikipe narindimo twari twarangizanyije, Amasezerano yanjye yanyemereraga kuyivamo, muri make mbere gato yuko shampiyona irangira ushinzwe gushakira USM Alger abakinnyim yari yabanje kureba video zanjye, aranshima nanone mbere gato yuko shampiyona irangira bohereza umuntu arankurikirana, ni aho ibiganiro byatangiriye kugera bigeze ku musozo.”
Ku bijyanye n’amafaranga azajya ahembwa, Emery Bayisenge yanze kuyavuga gusa avuga ko amasezerano bamuhaye amushimishije.
Emery ati:” Oya oya oya nyihanganire nanjye mbe muri bagenzi banjye ndeke kuvuga ayo nzajya pembwa, gusa mu byukuri ku giti cyanjye contract iranshimishije.”
Uyu musore werekeje hanze avuye muri APR FC yahakanye amakuru yavugaga ko yari yaganirijwe n’ubuyobozi bwa APR bamusaba kuyigarukamo maze avuga ko nta muntu bigeze baganira ariko ko bitavuze ko ari ikipe ye, ikipe yamureze, ikipe akunda kandi ko igihe n’igihe yayigarukamo.
Mu gitondo cyo ku wa mbere, ni bwo uyu musore yakoze ikizamini cy’ubuzima muri iyi kipe aza no kugitsinda nk’uko USM Alger yabitangaje ibicishije kuri Twitter yayo maze bamusinyisha imyaka itatu akinira iy’iyikpe y’abarabu.