Akarere ka Ruhango kabonye abayobozi bashya-Amafoto
Kuri uyu wa gatanu, Inama njyanama y’akarere ka Ruhango yabyukiye mu gikorwa cyo gutora komite nshya y’akarere, mu gikorwa cyabereye mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Ruhango.
Iki gikorwa cyabimburiwe n’indahiro z’abajyanama bashya muri Njyanama y’Akarere batowe tariki ya 20/05/2018, Indahiro zakiriwe na Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga.
Ku mwanya w’umuyobozi w’akarere, Habarurema Valens yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ku majwi 180, mu gihe Rukundo Felix bari bahanganiye uyu mwanya yatowe ku majwi 17 yonyine.
Ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu hatowe Rusilibana Jean Marie Vianney watowe ku majwi 168, akaba yahigitse Olive Ufitemariya watowe ku majwi 31.
Hanatowe kandi Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, aho Mukangenzi Alphonsine nyatorewe uyu mwanya ku majwi 169, ahigitse Uzamukunda Marie Josée watowe ku majwi 28.
Iyi komite nshya yagiyeho yasimbuye uwari umuyobozi w’akare ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier n’abamwungirije babiri beguye ku mirimo yabo ku wa Gatatu, tariki ya 7 Werurwe 2018.