Akarere ka Nyanza kafashe umwanzuro kuri cya kibumbano cy’Inyambo cyagawe na benshi
Nyuma y’uko ikibumbano cy’inka y’Inyambo cyari cyubatswe ku bwinjiro bw’Akarere ka Nyanza uturutse i Huye cyagawe kudasa n’inka, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwagikuyeho.
Ikibumbano cy’inyambo cyashenywe cyari kimaze kugendaho imirimo y’agaciro k’amafaranga ibihumbi 650, harimo aho cyari giteretse. Inka nyir’izina yo ngo yari imaze kugendaho ibihumbi 170, harimo ibihumbi 100 by’ibikoresho, n’ibihumbi 70 byishyuwe uwari uri kuyikora.
Gitifu Bizimana anavuga ko igitekerezo cy’Inyambo mu marembo ya Nyanza kitavuyeho, ahubwo ko Akarere ka Nyanza kiyemeje kuzaba ari ko kitangira isoko ryo gushyiraho noneho ikibumbano kimeze.
Nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana, ari na we hamwe n’abo bayoborana bagize igitekerezo cyo gushyiraho kiriya kibumbano cy’inka, ngo hashize icyumweru bagikuyeho. Ni nyuma yo kubisabwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, kuko cyagawe n’abantu benshi.
Ubundi ngo bagize igitekerezo cyo kugishyira ku bwinjiro bw’Akarere ka Nyanza, mu rwego rwo kugaragaza ko umuntu yinjiye mu Karere k’Igicumbi cy’Umuco. Ngo bwari n’uburyo bwo kwibutsa ko muri Nyanza hari Urukari rwatahagamo kandi rurimo inka z’Inyambo.
Umunyabugeni wari uri kukibumba ngo bamusabye kukibumba nyuma yo kubona ibindi bihangano bye.
Bizimana ati “Akunze gukora imigongo, kwandika ku byapa no kubumba amashusho y’abantu. Yagiye abumba n’ibicumbi by’amatorero mu midugudu inyuranye. Twamubajije niba n’Inyambo yayikora arabitwemerera, twiyemeza kumushakira ibikoresho, hanyuma akajya ahembwa uko yakoze.”