AmakuruAmakuru ashushye

Akarere ka Huye kabonye abayobozi bashya-Amafoto

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Kamena, abagize inama njyanama y’akarere ka Huye baramukiye mu gikorwa cyo gutora nyobozi y’akarere, isimbura komite yari iyobowe na Kayiranga Muzuka Eugene yegujwe na njyanama mu kwezi gushize kubera imikorere mibi.

Ni igikorwa cyabimburiwe no kwakira indahiro z’abajyanama 3 bashya b’akarere barimo Sebutege Ange ,Kankesha Annonciata na Mukakikani Speciose barahijwe na Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Huye.

Nyuma yo kumva imigabo n’imigambi ya Sebutege Ange na Kayisire Pauline, igikorwa nyir’izina cy’itora cyahise gitangira ku mugaragaro.

Ibarura ry’amajwi ryagaragaje ko Ange Sebutege w’imyaka 36 y’amavuko ari we utorewe kuyobora akarere ka Huye ku majwi 225 kuri 278 y’abagombaga gutora, mu gihe Kayisire Pauline bari bahanganye yagize amajwi 52 yonyine.

Hanatowe kandi umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu. Kuri uyu mwanya, hatowe Kamana André watowe ku majwi 210 muri 281 y’abagombaga gutora, mu gihe Muhire Jean Paul bari bahanganiye uyu mwanya yatowe ku majwi 71.

Ku mwanya w’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage hatowe Kankesha Annonciata watowe ku majwi 222 muri 273 y’abagombaga gutora, mu gihe Musabimana Didacienne yatowe ku majwi 51.

Abagombaga gutora bandika amazina y’abakandida bagiriye ikizere.
Abahagarariye ingabo na Polisi na bo bitabiriye iki gikorwa.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger