AmakuruImyidagaduro

Akanyamuneza ni kose kuri Ally Soudy witegura kwibaruka umwana wa gatatu

Ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki ya 29 Mutarama 2020, umuhanzi,Umunyamakuru wamamaye mu biganiro by’imyidagaduro no kuyobora ibitaramo bitandukanye Ally Soudy yagaragarije abakunzi be ko we n’umugre we biteguye kwibaruka umwana wa Gatatu.

Aba bombi bagiye kwibaruka umwana wa gatatu, nyuma y’uko bamaze imyaka 17 bari mu rukundo rw’akadasohoka.

Ally Soudy yaatangaje ibi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yifashishije ifoto igaragaza umugore we  Carine Umwiza Warris ko atwite inda y’imvutsi.

Yifashishije ururimi rw’icyongereza,Ally Soudy yagize ati: “Mbega Malayika mwiza!..(ashyiraho udutima twinshi)…Uri umugisha nahawe na Nyagasani;”

Aba bombi baherukaga kwizihiza isabukuru y’imyaka 17 bamaze mu Rukundo dore ko bahuye mu mwaka wa 2002 ubwo bigaga ku kigo cya Groupe Scolaire APAPEC Murambi aho uyu mugabo ndetse n’umugore we bize ariko kandi banafite amateka yihariye mu Rukundo rwabo.

Mu kwizihiza imyaka 8 bamaze babana nk’umugore n’umugabo, umwaka ushize tariki 19 Ugushyingo 2019 aba bombi baje mu Rwanda ndetse banasura aho bize, bongera kwiyibutsa ibihe banyuzemo bateretana.

Muri urwo rugendo bari baherekejwe n’abana babo babiri, barimo umwana wabo w’imfura Ally Warris Umwiza, n’undi mwana wa kabiri Ally Gia Kigali U ndetse n’abo mu miryango yabo.

Ally Soudy yemezaga ko muriyo myaka yose amaranye na Carine Umwiza Warris atigeze acika intege mu rukundo amuha, rwanatanze umusaruro w’umwana wa Gatatu bateganya kwibaruka.

Mu bigaragarira amaso, umugore wa Ally Soudy utwite inda y’imvutsi ashobora kwibaruka mu gihe cya vuba cyane.

Ally Soudy n’umugore we Carine
Carine Umwiza Warris atwite inda y’imvutsi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger