Akanyamuneza ku ba Diaspora bamenyeshejwe itariki nshya ya Rwanda Day
Ambasade y’u Rwanda mu Budage, yatangaje ko umunsi uhuza Abanyarwanda uzwi nka Rwanda Day wari uherutse gusubikwa wahawe itariki nshya, ukazabera mu Mujyi wa Bonn mu Burengerazuba bw’u Budage ku wa 5 Ukwakira 2019.
‘Rwanda Day’ ni umunsi umaze kumenyerwa nk’uhuza Abanyarwanda bo mu gihugu, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagahuzwa n’intego imwe yo kuganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cyabo.
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yari iherutse gutangariza Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda ko Rwanda Day yari iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2019, yasubitswe kubera impamvu zitunguranye.
Nta cyahindutse ku bijyanye naho yari kubera kuko nubundi yagombaga kubera mu mujyi wa Bonn,uherereye mu Burengerazuba bw’u Budage.Hakaba hari hitezwe ko abarenga 1200 ari bo bagomba kuzayitabira.
Rwanda Day yasubitswe nyuma y’umunsi umwe hasubitswe umuhango wo gusinya imihigo wagombaga kuba kuwa Kabiri taliki ya 13 Kanama 2019.
Ambasade y’u Rwanda mu Budage yatangaje ko uyu munsi uteganyijwe ku wa 5 Ukwakira 2019.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba mu mahanga bahise bagaragaza inyota bafitiye uyu munsi ndetse banatangira gusaba uburyo batangira kwiyandikisha bakabona uko bazitabira iyi Rwanda Day.
Kuva mu 2010, Rwanda Day yasize amateka akomeye mu mpande zose z’Isi, yaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Burayi aho imaze kubera.
Ni ibihe biba bidasanzwe byatangiye mu Ukuboza 2010 nubwo uyu munsi utari wakiswe Rwanda Day, aho Perezida Kagame yahaye impanuro Abanyarwanda basaga 2400 baba mu Bubiligi; abashishikariza ko bakwiye ‘kwiyizera aho gutegereza ak’i muhana’.
Ni umunsi ukoranyiriza hamwe Abanyarwanda mu mahanga wahawe inyito ya Rwanda Day ku nshuro ya mbere muri Kanama 2011 i Chicago muri Leta ya Illinois muri Amerika, ukoranya abasaga 4000.
Kuva mu 2011, Rwanda Day imaze kubera i Chicago, Boston na Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Paris mu Bufaransa, i Toronto muri Canada, i Londres mu Bwongereza, i Amsterdam mu Buholandi, i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Rwanda Cultural Day), i Ghent mu Bubiligi, none uyu mwaka yerekeje mu Mujyi wa Bonn mu Burengerazuba bw’u Budage.
Kuri izi nshuro zose, abitabira uyu munsi w’imbonekarimwe bagira amahirwe yo guhabwa impanuro zitandukanye na Perezida Paul Kagame.
Save the Date for Rwanda Day in Bonn, #Germany #RwandaDay @RwandaMFA @Cesar_Igor_ pic.twitter.com/KsRAG3715V
— Rwanda In Germany (@RwandaInGermany) August 16, 2019