Akabyiniro kashyize umukinnyi ukomeye wa Manchester United mu mazi abira
Rutahizamu Marcus Rashford ashobora gucibwa akayabo k’ibihumbi 650,000 by’amapawundi nyuma yo kudakora imyitozo bitegura umukina wa Newport County muri FA Cup avuga ko arwaye, nyuma akaza kugaragara mu kabyiniro ( Night Club).
Umutoza wa Manchester United, Erik ten Hag, avuga ko kuba Marcus Rashford ataragaragaye mu mukino w’igikombe cya FA Cup bakina na Newport ari “ikibazo cy’imbere” mu ikipe.
Ku wa gatanu, uyu mukinnyi w’Umwongereza yasibye imyitozo muri United nyuma yo kuvuga ko arwaye.
Icyakora, ibitangazamakuru byaje kugaragaza ko uyu musore w’imyaka 26 yagaragaye mu tubyiniro muri Irilande y’Amajyaruguru ku wa gatatu no ku wa kane nimugoroba.
Ku cyumweru, Ten Hag yagize ati: “Yavuze ko arwaye. Ibisigaye ni ikibazo cy’imbere kandi nzabikemura.”
Abajijwe impamvu kuba umuntu yavuga ko arwaye ari ikibazo cy’imbere mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino, umutoza w’Umuholandi yasubije gusa ati: “Ni ikibazo cy’imbere.”
Abajijwe niba ibyo byatera ibibazo byinshi kuruta ibisubizo, Ten Hag yongeyeho ati: “Kuri wowe, ntabwo ari kuri njye. Ni ikibazo cy’imbere kandi nzagikemura. Tuzagikemura. Nzagikemura.”
Rashford yatsinze ibitego 30 mu marushanwa yose ikipe ya United yakinnye mu mwaka w’imikino ushize byatumye asinya amasezerano mashya muri iyi kipe yakuriyemo mu mpeshyi.
Icyakora, amaze gutsinda ibitego bine gusa muri uyu mwaka w’imikino ndetse akomeje kwitwara nabi cyane.
Aya mafaranga bivugwa ko azacibwa, ubusanzwe Marcus ayahembwa mu byumweru 2 gusa.