AmakuruImyidagaduro

Aime Beaute Mushashi warumaze imyaka 7 kuri TV1 yerekeje muri RBA(Amafoto)

Umunyamakurukazi Aime Beaute Mushashi nyuma y’igihe akorera TV1, ubu yatangiye gukorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru rw’u Rwanda [RBA].

Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, uyu mukobwa yagaragaje ishimwe rikomeye atewe n’uburyo abantu bamushyigikiye cyane ubwo yari kuri TV1, aboneraho kubamenyesha ko akomereje umwuga we kuri RBA.

Uyu munyamakurukazi uri mu baherutse gukora ikizamini cy’akazi kibaganisha muri RBA, cyabaye muri Kamena, kuri ubu yamaze gutangira akazi ke.

Aime Beaute Mushashi yagize ati: ”Nifuje kumenyesha abankurikira ko ubu natangiye akazi kuri RBA. Ndashimira ikipe ngari y’aho uko yanyakiriye, ndashimira kandi TV1 nakoragaho;

Ndashimira abayobozi n’abakozi twakoranaga, mwarakoze ku rukundo mwanyeretse. Mwambereye umugisha! Mugire amahoro!”

Uyu munyamakurukazi yatangiye gukorera TV1 mu mwaka wa 2017, akaba asoje ikivi cye muri 2024 ubwo bivuze ko yari ahamaze imyaka 7.

Mbere y’aho muri 2016 yakoreye Radiyo Salus dore ko yanize muri Kaminuza y’u Rwanda aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’Ububanyi n’Amahanga.

Hagati ya 2014 na 2016 yakoreye RC Huye. Ubu ari gusoza icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Mount Kigali naho mu bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga.

Aime Beauty Mushashi akorana n’ibigo bitandukanye birimo Mashirika, Urunana, Labenevolencia n’ibindi ku mishinga itandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger