Aimable Twahirwa yagiriye inama abahanzi bashaka kuzegukana Primus Guma Guma Super Star
Nyuma yo gusoza irushwanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryabaga ku nshuro ya 8 rikegukanwa na Bruce Melodie , ukuriye akanama nkemurampaka kiri rushanwa Aimable Twahirwa yabwiye abahanzi bose bitabira n’abateganya kwiryitabira ko bajya batangira irushanwa neza bakarirangiza neza bakirinda amakosa.
Aimable Twahirwa agaruka kuri iri rushanwa yavuze ko hari abahanzi bibeshya ku gutaramira abantu (perfomance) bakabyitiranya na video (amashusho y’indirimbo). Aha yagize ati “ Hari abagiye bazira kutitwara neza ku rubyiniro nkuko bikwiye. Umuhanzi wese agomba kuba abizi, utabizi yanasobanuza mbere akabimenya. Bamenye ko perfomance itandukanye na video. Ntabwo hariya aba ari umwanya wa Video twe ibintu byose tuba tubibara”.
Uyu mukuru w’akanama nkemurampaka kirushanwa yanenze abahanzi bagera ku rubyiniro bakavuga amagambo menshi. ababwira ko atari umwanya wo kuganira, yongeraho ko ku rubyiniro atari ahantu ho kuvugira ikiganiro cya Politiki.
Iyo iri rushanwa rirangiye usanga abahanzi babonye imyanya itabashimishije banenga abagize akanama nkemurampaka babashinja kubogama, ikimenyane, amarangamutima, n’ibindi Aimable yasabye abumva ko baba barenganye bamufasha bagakusanya ibyo bimenyetso bakabizana bakabimwereka byamushimisha kurushaho, ikindi aganira n’umuseke yavuze ko akanama nkemurampaka katagira amaranga mutika ahubwo gafata umwanzuro.
Aimable ntiyumva impamvu uyu mwaka ibintu nk’ ibyo byo kwibwa amanota kw’abahanzi biri kuvugwa cyane kandi irushanwa ryaragenze neza. muri rusange abahanzi bitwaye neza nubwo hatabuze bamwe bakoze amakosa. Agaruka ku byo bagendeyeho batanga amanota yavuze ko icya mbere bagendeyeho ari imiririmbire ndetse n’ uko umuhanzi yakoranaga n’ abafana be.
Agaruka kuri Bruce Melodie wegukanye irushanwa ry’uyu mwaka (PGGSS8) yavuze ko uyu muhanzi ngo yirinze gukora amakosa yamusubiza inyuma ahubwo aharanira gukomeza gukora ibintu neza.
Twahirwa Aimable muri rusange asaba abahanzi kumenya kwakira ibyatangajwe n’abakemurampaka ahubwo bagaharanira kunoza ibitaragenze neza mu marushanwa azakurikiraho.