AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Aimable Karasira uherutse kwiregura avuga ko yasaze yakatiwe n’urukiko

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Uzaramba Karasira Aimable akekwaho ibyaha, rumukatira gufungwa iminsi 30 mbere y’uko urubanza mu mizi rutangira.

Karasira akurikiranweho ibyaha byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guha ishingiro Jeniside, gukurura amacakubiri ndetse n’icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.

Umwanzuro w’urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo wasomwe kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nyakanga 2021, aho rwanzuye ko agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hageterejwe ko iburanisha mu mizi ritangira.

Imiterere y’urubanza

Ubushinjacyaha bugaragaza ko Karasira Aimable yakoze ibyaha akurikiranyweho binyuze mu biganiro yagiye akora ku miyoboro ya YouTube irimo uwe bwite yari yarashinze. Mu biganiro bye ngo agaragaza ko Ihanurwa ry’indege yarimo Perezida Habyarimana yabaye imbarutso ya Jenoside; Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 itateguwe.

Akurikiranyweho kudasobanura inkomoko ya 3.142.000 z’amafaranga y’u Rwanda; 10,981 USD , ama euro 520 na 11. 004.574 Frw yasanzwe iwe mu rugo harimo amanyarwanda, ama euros n’andi yari kuri mobile money ndetse nandi ngo yagiye yoherezwa kuri konti ya Ecobank ya Youtube Channel ye.

Ubushinjacyaha buvuga ko kugeza ubu uregwa adashobora gusobanura inkomoko y’ayo mafaranga kandi ngo ukurikije ibyo avuga usanga bihabanye n’ibyo amategeko ateganya.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko kuva muri 2017-2021, Karasira hari imitungo afite adashobora gusobanura inkomoko yayo, hari amafaranga angana na miliyoni 38,175,039Frw yakiriye kuri telefone ye, kuva mu mwaka wa 2019 kugeza 2021.

Mu iburanisha Karasira, yahakanye ibyaha akekwaho, avuga ko ibiganiro yatanze atarameze neza kubera uburwayi afite ko atibuka ibyo yaba yaravuze.

Ku cyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo akaba yaravuze ko amafaranga yasanganywe ari ayo yagiye yohererezwa n’inshuti ze,andi agakomoka ku mutungo yasigiwe n’ababyeyi be andi akaba ayo yahabwaga na YouTube kubera ibihangano n’ibiganiro yanyuzagaho, avuga kandi ko hari n’andi yahawe ubwo yari yaragiye kwiga hanze.

Abunganira Karasira barimo Me Gatera Gashabana na Me Kayitana Evode, bagiye bagaragaza ko umukiliya wabo adakwiye kuryozwa ibyaha aregwa kuko afite uburwayi bwo mu mutwe amaze imyaka irenga 18 yivuza.

Me Kayitana yanavuze ko ashingiye ku miterere y’urubanza ngo asanga nta mpamvu zikomeye zatuma Karasira afungwa mbere y’urubanza mu mizi, bityo ngo rugategeka ko afungurwa by’agateganyo, ngo kuko nta cyaha yakoze ngo cyane ko ntaho yabasha kujya kuko nta pasiporo agira.

Urukiko rumaze gusesengura ibyavuzwe n’impande zombi, rwemeje ko hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma Karasira akekwaho icyaha cyo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri ndetse n’icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.

Urukiko Rwemeje ko hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma Karasira afungwa mbere y’urubanza mu mizi, ndetse ruhita rutegeka ko afungwa by’agateganyo muri gereza, mu gihe cy’iminsi 30.

Ingingo z’amategeko ku byaha Karasira akurikiranyweho

Icyaha cyo guhakana Jenoside giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 5 y’itegeko Nº 59/2018 ryo kuwa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Icyaha cyo guha ishingiro Jenoside giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 7 y’itegeko Nº 59/2018 ryo kuwa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenocide n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Ikindi cyaha Karasira akurikiranyweho ni icyo gukurura amacakubiri, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 164 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho kandi icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo, giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 9 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Inkuru ya IGIHE

Twitter
WhatsApp
FbMessenger