AmakuruPolitiki

Umuyobozi wa Polisi ya Uganda yashimangiye mu ruhame ko leta yemerewe kwica

Mu cyumweru gishize, umuyobozi wa Polisi ya Uganda AIGP Asuman Mugenyi yibukije abantu ko uwo ari we wese uzivanga mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi azicwa arashwe nta kabuza.

Mugenyi avuga ko ari yo mpamvu abasirikare n’abapolisi bagenda bakwirakwizwa mu bice bitandukanye banafite imbunda.

Ibi umuyobozi w’igipolisi cya Uganda yabivuze ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye amatora yo muri Sheema ya ruguru, barimo n’abo mu ishyaka FDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni barangajwe imbere na Partick Amuriat Oboi uyobora iri shyaka.

Mugenyi yagize ati”Dufite amategeko tugenderaho, gusa hari n’aho tugomba gukoresha imbaraga nyinshi. Ni yo mpamvu dufite ibi. Ni yo mpamvu mfite imbunda mwe mukaba ntayo mufite. Leta yemerewe kwica.”

“Dushobora kukwica tukanakuriha”.

Aya magambo y’uyu muyobozi yababaje abari bitabiriye iri tora, binatuma Oboi uyobora FDC asaba Mugenyi kureka gukoresha amagambo nk’ariya atera abantu ubwoba mbere y’igikorwa cy’itora.

Aha uyu muyobozi wa Polisi utaravuzweho yahise yoroshya ibintu, avuga ko Polisi icyo idashyigikiye ari ukwica Abagande  bazira ubusa ndetse no n’abapolisi bazagira uruhare mu bwicanyi nk’ubwo bakwiye kubiryozwa nta mpaka.

Ati”Iyi ni yo mpamvu mbwira abo dukorana ko niba urashe umuntu uri gukora ibintu byemewe n’amategeko, icyiza ni uko na we wahinda wihindukizaho imbunda nawe ukirasa.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger