Amakuru ashushyeImyidagaduro

Ahavuye igitekerezo cyo gukora Mukobwajana ya Cassa Manzi

Hashize icyumweru kimwe gusa Cassa Manzi wamenyekanye cyane nka Daddy Cassanova muri muzika nyarwanda  ashyize hanze indirimbo yise Mukobwajana.

Iyi ndirimbo yayitunganirijwe na Producer Pastor P  usanzwe azwiho ubuhanga bwihariye butuma aba umwe mu bakomeye batunganya indirimbo hano mu Rwanda.

Mukobwajana ni indirimbo y’urukundo ivuga ubushongore bw’umukobwa Cassa akunda , avuga inseko ye yamuraje amajoro akaba atakibasha gutora agatotsi , uretse ibyo uyu mukobwa aba yihariye mu kugira ikinyabupfura n’umuco ukurura buri wese bigatuma aba ikirenga.

Bituma Cassa amwita Mukobwajana ndetse akavuga ko yiteguye gukwa inka zose azacibwa n’abo mu muryango w’uwo mukobwa w’igitangaza kurusha abandi bose.

Cassa yavuze ko yahuye na Pastor P bakanoza umugambi wo gukora iyi ndirimbo kubera uburyo buri wese yashimaga ibyo mugenzi we akora. Yavuze ko iyi ndirimbo iri mu zitaramugoye kuko yahuye na Pastor P bakaganira bisanzwe ubundi Cassa akaza kugira inspiration, agatangira kuyandika, agasoza igitero cya mbere na Pastor P yarangije kubona beat indirimbo igahita ibaho gutyo.

Ati”Urebye ntago ari ibintu twari twapanze ,  bwari ubwa mbere nkoranye na Pastor P kandi n’umuntu uzi icyo gukora, hagati yacu  buri wese yishimiraga ibyo undi akora[ yashimanga ibyo nkora nanjye nshima ibyo akora] , yahise atangira gukora beat arangiza kuyikora nanjye narangije gukora verse ya mbere.”

Yongeye ati”Amashusho yarakozwe yararangiye azaza vuba , njye n’ikipe imfasha ntiturapanga neza igihe tuzayayishyirira ahabona kuko dushaka guha umwanya abantu bakabanza bakumva audio gusa mu ntangiro za nzeri azahita ajya ahabona. Abakunzi banjye bose ndabasuhuje kandi mbafite ku mutima mpora mbategurira utuntu twiza umunsi ku wundi.”

Cassa Manzi ukorera umuziki muri Canada

Cassa Manzi kuri ubu aba muri Canada ni naho akorera ibikorwa bitandukanye bya Muzika, afite itsinda ricuranga injyana ya Funk akorana naryo muri iki gihugu  rimaze igihe kinini.

Mukobwajana ije ikurikira iyo aheruka gushyira hanze yise akanyoni , nayo ikaba yarakunzwe n’abanyarwanda batari bake kubera ubuhanga n’imiririmbire byihariye birimo.

Cassa ni umwe mu bahanzi batangiye gukora umuziki mu myaka yari igoye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger