AmakuruUtuntu Nutundi

Agiye gusenya urwe ngo kuko arambiwe kuba isugi kandi afite umugabo-Mumugire inama!

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 26 yatwandikiye yifuza inama z’abasomyi b’urubuga rwacu aho afite ikibazo mu rugo rwe kimukomereye cyane gishobora no gutuma urugo rwe rusenyuka agaca izindi nzira.

Uyu mugore afite ikibazo cy’uko umugabo we adaha agaciro umwanya w’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina aho ayikora ameze nk’uwikiza nk’uko uyu mugore abitangaza.

Mu gahinda kenshi uyu mugore yagize ati ” Rwose ndarambiwe kwitwa ngo narashatse kandi meze nk’umukobwa w’isugi, mfite imyaka 26 umugabo wanjye afite 36, maze imyaka 4 mbana n’umugabo wanjye ariko iyo myaka yose sinigeze nyibonamo ibyishimo nari ntegereje nk’umukobwa uba ufite amashyushyu menshi yo gushinga urugo no gukora imibonano mpuzabitsina n’umugabo akayihaga.

Umugabo wanjye akora akazi ku buryo saambili z’ijoro aba yatashye, iyo ageze mu rugo musanganira mugaragariza urugwiro ariko nkabona ntacyo bimubwiye akamfata nka mushiki we. mbega twibanira nk’abavandimwe ibyo kuba umugore n’umugabo bisa nk’ibitabaho.

Umugabo wanjye yantegetse ko tuzajya dutera akabariro rimwe mu cyumweru, nanjye kugira ngo atabona ko ariyo nshyize imbere cyane ndabimwemerera n’ubwo numvaga ntabyishimiye, Mbabwize ukuri n’iryo rimwe ni nk’aho ritabaho kuko n’iyo agize icyo akora atinzwa no kwinjiza igitsina cye nkajya kubona nkabona aranyiyatse uwo mwanya ngo ararangije.

Iyo arangije duhita turekeraho kuko tugiye mu byo gutegereza ko yongera gufata umurego bwakira bugacya, twigeze gutegereza rimwe turaheba kandi namukoreye ibishoboka byose ngo ndebe ko yakongera kubishaka ngo ankize umuriro numvaga mfite biranga.

Mu by’ukuri ubu nabuze icyo nakora, nashatse umugabo nziko njyiye kubona umwanya wo kumwidagaduraho akanasogongeza ku byo najyaga numva ngo umugore akora imibonano mpuzabitsina akagera ku byishimo bye bya nyuma, ariko rwose ibyo nibwiraga byaranyangiye wagira ngo nibanira na musaza wanjye. Rwose mungire inama y’icyo nakora kugira ngo mbone ibyishimo mu rugo rwanjye. kandi sinshaka kwiteza rubanda”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger