AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Agahinda kavanze n’amarira mu muryango wa Micheal Jackson nyuma yo kubura umubyeyi wabo

Mu masaha make ashize mu muryango wa Nyakwigendera Micheal Jackson ndetse n’inshuti zawo nibwo hatashye inkuru mbi imenyesha ko joseph Walter Jackson waruzwi nka Joe Jackson akaba ise wa Nyakwigendera Micheal Jackson ndetse n’abavandimwe be 11 barimo n’ikindi cyamamarekazi mu jyana ya Pop Janet Jackson yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 27 Kamena 2018 I Las Vegas muri leta zunze ubumwe za Amerika azize indwara ya kanseri.

Aya makuru y’urupfu rw’uyu mukambwe witabye imana afite imyaka 89 dore ko yavutse mu mwaka wi 1928 yemejwe n’umwuzukuru we witwa Taj Jackson abinyujije ku rukuta rwa Twitter aho yemeje ko yitabye Imana azize indwara ya Cancer, ni nyuma yuko yari amaze iminsi arembeye mu bitaro by’I Las Vegas aho yarimo kwitabwaho n’abaganga ndetse n’umugore we Katherine na bamwe mu bana be.

Joe Jackson wabanje gufatwa n’indwara ya Stroke mu mwaka wi 2015  ubwo yari mu mujyi wi Sau Paulo nyuma bikaza gukurikirwa n’indwara y’umutima yamufataga burikanya.yabyaye ibyamamare nka Micheal Jackson,Janet Jackson,Jermaine Jackson,La toya Jackson,Jackie Jackson n’abandi benshi.

Uyu mukambwe wari umaze igihe kinini azahajwe n’ibibazo by’ubuzima, ndetse rimwe na rimwe bikajya binamuzonga imbere y’imbaga y’abantu nawe yari atunzwe n’umuziki nk’abana be dore ko yari Umwunganizi w’abahanzi batandukanye mu muziki(Manager).

https://www.instagram.com/p/Bkifik3Ap_T/?utm_source=ig_embed

https://www.instagram.com/p/BkihDV5lmUu/?utm_source=ig_embed

Bamwe mu bana be ndetse n’abuzukuru bagiye bashyira hanze ubutumwa bagaragaza agahinda batewe n’urupfu rwa Joe Jackson watumye babaho
Twitter
WhatsApp
FbMessenger