AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Agaciro: Rayon Sports yatsinze APR FC y’abakinnyi 10 iyitwara igikombe

Ikipe ya Rayon Sports yisubije igikombe cy’irushanwa ry’agaciro, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma mukeba wayo APR FC igitego 1-0.

Ni igitego cyatsinzwe na Mugisha Francois Bita Master. Hari ku munota wa mbere muri ibiri y’inyongera yari yongerewe ku minota 90 w’umukino.

Ni umukino watangiye amakipe yombi akinira cyane hagati mu kibuga. Igice cya mbere cy’uyu mukino nta buryo bwinshi cyane bwagaragayemo. Uburyo bukomeye bw’igitego bwabonetse ku ruhande bwa APR FC ni ubwabonetse ku mupira Rwatubyaye yari ahawe na Manzi Thiery bikarangira anyereye, Savio yinjiye mu rubuga rw’amahina ngo atsinde igitego umuzamu Abouba Bashunga ahita akiza izamu.

Rayon Sports na yo yabonye uburyo bugiye butandukanye, harimo 2 bwa Kaleb bwagiye bukurwamo n’umuzamu Kimenyi Yves.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cya kabiri cy’umukino kigitangira amakipe yombi na bwo yakinaga umukino ujya gusa n’uwo yakinnye mu gice cya mbere, Rayon Sports igerageza gushyira umupira hasi mu gihe APR FC yakinaga imipira miremire yo mu kirere.

Ibintu byaje kuba bibi ku ruhande rwa APR FC ku munota wa 52 w’umukino, ubwo myugariro Herve Rugwiro yerekwaga ikarita itukura. Ni nyuma yo gukubita umugeri Niyonzima Olivier Seifu.

Iyi karita yahaye cyane ikipe ya Rayon Sports ingufu, bihurirana n’uko umutoza Robertinho yahise yinjiza mu kibuga abakinnyi barimo rutahizamu Sarpong Michael na Nova Bayama. Izi mpinduka n’iyi karita itukura byahaye Rayon Sports ingufu nyinshi, bituma APR FC irwana no gukiza izamu ryayo gusa.

Mu wundi mukino w’iri rushanwa wabaye, AS Kigali yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda 2-1 ikipe ya Etincelles. Ni umukino wagaragayemo amakarita 3 atukura, 2 ku ruhande rwa Etinceles n’imwe yahawe Niyonzima Ally wa AS Kigali.

Iri rushanwa kandi risize Kevin Muhire ari we utowe nk’umukinnyi mwiza waryo, bityo akaba agomba gutemberezwa muri Rwanda Air.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger