Agaciro championship: AS Kigali yatsinze Rayon sports
Mu mukino wa kabiri w’umunsi wa kabiri w’irushanwa ry’Agaciro Football Championship ikipe ya AS Kigali yatsinze bigoranye iya Rayon Sports, igitego kimwe ku busa.
Uyu mukino mbere yo gutangira habayeho akanya ko gufata umunota wo kwibuka Mutuyimana Evariste, wari umunyazamu wa Rayon Sports uherutse kwitaba Imana azize urupfu rutunguranye.
Ni umukino wagaragayemo ishyaka ridasanzwe ku mpande zombi ndetse n’igihunga ku mpande zombi abakinnyi boe bafite ubwoba bwo kubanzwaigitego, umupira wakomeje gusa abakinnyi bakomeza gukina imipira miremire bahererekanya. wabereye kuri stade Amahoro i Remera.
Savio Nshuti yaje kuva mu kibuga kubera imvune afite mu rutugu yaje kongera kugira ikibazo asimbuzwa Benedata Janvier , igice cya mbere kirangira ari ubusa ku bundi.
Igice cya kabiri amakipe yatangiranye ingufu , ku munota wa 56 Kwizera Pierrot yakoreye ikosa Murengezi Rodrigue amukubita inkokora, bituma umusifuzi wok u ruhande Hakizimana Ambroise amusabira ikarita itukura. Iminota yari isigaye Rayon sports iyikina ari abakinnyi icumi.
Iminota 90 y’umukino yarangiye ari ubusa ku busa, bongeraho iminota 9 yaje gutuma AS Kigali ibona instinzi iturutse kuri Ndarusanze Jean Claude. Uyu mukino wagaragayemo ishyaka ryinshi no gushaka gutsinda ari nacyo cyatumye amakipe yombi arangiza iminota 90 yaguye miswi gusa kuw’amahirwe make ya Rayon Sports ikaza kwinjizwa igitego.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Rayon sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Nyandwi Saddam, Rutanga Eric, Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Kwizera Pierrot, Nahimana Shasir, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, na Bimenyimana Bonfils Caleb.
AS Kigali: Bate Shamiru, Bishira Latif, Kayumba Soter, Iradukunda Eric Radu, Mutijima Janvier, Murengezi Rodrigue, Ntwari Evode, Savio Nshuti, Hakizimana Ally, Kalanda Frank na Jimmy Mbaraga.
AMAFOTO;UMUSEKE
Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS