AmakuruAmakuru ashushye

Afurika yunze Ubumwe yasubije ibyavuzwe ko icyicaro cyayo kigiye kwimukira mu Rwanda

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hasakazwa amakuru avuga ko icyicaro gikuru cy’Umuryango w ‘ Afurika yunze Ubumwe kigiye kwimurwa ndetse u Rwanda rukaba rwaratanze kandidatire mu bihugu bishobora kucyakira.

Icyicaro cy’uyu muryago gisanzwe kiri mu i Addis Ababa muri Ethiopia, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amakuru yavugaga ko icyicaro cya Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe kigiye kwimurwa ku mpamvu z’umutekano muke muri iki gihugu.

Inkuru zakomeje gukwirakwira dore ko n’ikinyamakuru La Libre cyanditse ko ibihe bidasanzwe bihangayikishije Isi yose by’umwihariko dipolomasi ya Afurika byatumye, Ethiopia iteganya kwimura icyicaro cya Afurika Yunze Ubumwe.

Iyi nkuru yakiriya gitangazamakuru yavugaga ko mu buryo budasubirwaho niba ibibazo by’umutekano muke bikomeje, icyicaro cya Afurika Yunze Ubumwe kitazabura kugira ikibazo bityo ko abadipolomate b’u Rwanda batanze kandidatire nk’igihugu gifite umutekano gishobora kwimukiramo icyicaro cy’uyu muryango ibikorwa byawo bikabasha gukomeza.

Bidatinze aya makuru Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yayanyomoje nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Ebba Kalondo.

Yagize ati ” Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe yamenye amakuru yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yitirirwa ko ari ubutumwa bwa Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe bugena kwimura icyicaro cya Komisiyo n’abakozi bayo mu buryo bw’agateganyo. Aya makuru ni ikinyoma ndetse nta shingiro afite.”

Igihugu cya Ethiopia iri mu bihe bidasanzwe kubera intambara umutwe w’inyeshyamba wa TPLF uhanganyemo n’ingabo z’igihugu ndetse ko hari impungenge ko ushobora gufata Umurwa Mukuru, Addis Ababa.

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, yahamagariye abaturage gutanga umusanzu wabo bagashyigikira igisirikare mu rugamba rwo kurwanya TPLF.

Ubu butumwa yongeye kubushimangira kuri iki cyumweru avuga ko Abanya-Ethiopia nibashyira hamwe bazatsinda icyo ari cyo cyose bubakiye ku byo abasekuruza babo bakoze bitangira iki gihugu.

Kuri iki cyumweru kandi abaturage bari uruvunganzoka mu mijyi itandukanye myigaragambyo bita iy’amahoro yo kwamagana itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’Isi ku makuru abogamye ritangaza kuri Ethiopia.

Icyicaro cy’uyu muryago gisanzwe kiri mu i Addis Ababa muri Ethiopia,
Icyicaro cy’uyu muryago gisanzwe kiri mu i Addis Ababa muri Ethiopia,

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger