Afurika y’Epfo yagaragaje indi sura muri DRCongo
Igisirikare cya Afrika y’Epfo kirashinjwa kohereza izindi ngabo n’ibikoresho bikaze bya gisirikare muri Repubulika ya demokarasi ya Congo mu buryo bwibanga, hagamijwe kurwanya umutwe wa M23.
Aya makuru yashyizwe hanze n’igitangaza makuru cya Reuters aho cyavuze ko izo ngabo ziri hagati ya 700 na 800 kandi ko zamaze kugera i Lubumbashi aho zigomba kuva zigahita zerekeza mu Burasirazuba bwa RDC.
Kivuga ko FlightRadar24 yerekana ko indege ya IL-76, EX-76008, yakoze ingendo zihuza Lubumbashi na Pretoria hagati ya tariki ya 30 na tariki ya 7/02/2025.
Kinavuga kandi ko iyi ndege yagarukaga mu birindiro by’ingabo za Afrika y’Epfo zirwanira mu kirere biherereye i Pretoria.
Ni amakuru kandi yemejwe n’umukozi wo mu kibuga cy’indege cy’i Lubumbashi aho yavuze ko ingabo za Afrika y’Epfo iyi ndege yabazanaga n’ibikoresho bya gisirikare.
Reuters kandi yavuganye n’umuvugizi w’ingabo za Afrika y’Epfo, avuga nta makuru afite y’iyoherezwa ry’abasirikare i Lubumbashi. Ivuga ko yabahaye igisubizo ko atabyemeza cyangwa ngo abihakane.
Bamwe mu bategetsi bo muri Afrika y’Epfo bari kugaragaza ko icyo gihugu gikwiye kohereza izindi ngabo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo mu cyo bise gutanga isomo.
Minisitiri wa siporo n’umuco muri Afrika y’Epfo, Gayton McKenzie, aherutse kuvuga ko icyo gihugu gikwiye kohereza abandi basirikare muri Repubulika ya demokarasi ya Congo kugirango bihimure ku mutwe wa M23.
Minisitiri Gayton yabigarutseho ubwo abagize inteko ishinga mategeko muri Afrika y’Epfo bari mu kiganiro kigaruka byimbitse ku basirikare 14 ba Afrika y’Epfo baheruka gupfira mu Burasirazuba bwa RDC.
Yavuze ko gupfusha aba basirikare ari ugusuzugurwa kwa Afrika y’Epfo, asaba ko urubyiruko rwose rwategurwa rukagaba ibitero byo kwihorera ku mutwe wa M23.
Ati: “Twarasuzuguwe, Twarasuzuguwe, kandi tugomba kwigisha abantu isomo uwishe Umunya-Afrika y’Epfo.”
Perezida wa Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, aherutse kuvuga ko abasirikare b’igihugu cye bagomba kuva muri Congo, ibyo bamwe bafashe nko kuyobya uburari, kuko atapfa guheba inyungu ahafite.
Hagataho, intambara hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta, iri kwerekeza i Bukavu aho igize iminsi ibera mu nkengero z’uyu mujyi.
Ndetse ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC/M23) riheruka gutangaza ko niba nta gikozwe Leta ya Kinshasa ngo ihagarike urugomo n’ubwicanyi bikorwa abatuye Bukavu, rijya kubohora abahatuye.