Afurika y’Epfo: Oscar pistorius yongerewe igifungo, kiva ku myaka 6 kiba 13 n’amezi 5.
Urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwongereye igifungo rwari rwarakatiye igihangange mu isiganwa ry’amaguru Oscar Pistorius, iki gifungo kibaba cyavuye ku myaka 6 kigera ku myaka 13 n’amezi 5, nyuma y’ubujurire bwatanzwe n’umuvugizi w’umuryango w’umukobwa wishwe.
Mu kwezi k’Ukwakira k’umwaka wa 2014, ni bwo Oscar Pistorius yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu, akaba yari amazemo imyaka itatu asigaje ibiri gusa. Uyu mugabo yafunzwe azira kurasa ku bushake Reeva Steenkamp wahoze ari umukunzi we, nyuma Oscar yisobanura ko yamurashe kuko yamwikanze mo umujura, ubwo uyu mukobwa yazaga yomboka, aje kumutungura(Surprise), ubwo hari ku munsi mukuru w’abakundanye muri 2013.
Uyu ni we Reeva Steenkamp warashwe na Pistorius yamwikanze mo umujura./ Ifoto: Internet
BBC dukesha iyi nkuru, yatangaje ko umuvugizi w’umuryango wa nyakwigendera Reeva Steenkamp, yongeye kubyutsa ikirego, ndetse bituma urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwongera igifungo rwari rwageneye Pistorius, maze kiva ku myaka itandatu, kiba imyaka cumi n’itatu n’amezi atanu.
Oscar pistorius utarigeze ahakana ko yarashe ku bushake, uwahoze ari umukunzi we, hatagize igihinduka yazarangiza igihano cye mu mwaka wa 2027.