AmakuruPolitiki

Afurika y’Epfo: Hadutse ubushyamirane mu mashyaka akomeye mu gihugu

Hadutse ubushyamirane bukomeye mu bagize ihuriro riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo nyuma y’ibyumweru bemeranyije gusangira ubutegetsi, Perezida Cyril Ramaphosa arashinja umukuru w’ishyaka rya DA (Democratic Alliance) John Steenhuisen kugerageza gushyiraho “leta ibangikanye”, arenze ku itegekonshinga.

Bivugwa ko icyo kirego karahabutaka gikubiye mu ibaruwa yandikiye Steenhuisen ku itariki ya 25 y’uku kwezi kwa Kamena (6), yabonywe n’ibitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo.

Amasoko y’imari n’imigabane yagabanutse agaciro cyane nyuma yuko iyo nkuru y’ubushyamirane bukomeye imenyekanye.

Ni mu gihe ishyaka ANC (African National Congress) rya Ramaphosa na DA yitezwe kugabana imyanya y’abagize leta no gutangira kumenyera iyo myanya y’ubutegetsi bagakora akazi.

Ubwo ANC yananirwaga kubona ubwiganze bw’amajwi mu matora yo mu kwezi gushize, yemeranyije n’ishyaka DA, rya mbere rikomeye mu yatavuga rumwe n’ubutegetsi, gushyiraho leta y’ubumwe bw’igihugu, ituma Perezida Ramaphosa aguma ku butegetsi – naho abanyapolitiki ba DA bakabona imyanya muri leta (guverinoma).

Nyuma, ANC yanashyize umukono ku masezerano n’ayandi mashyaka umunani mato yo mu ihuriro, Ramaphosa arimo kotswa igitutu kugira ngo anashyire nibura amwe muri yo muri leta ye.

Ramaphosa yanditse iyo baruwa irimo uburakari bwinshi nyuma yo kwemerera DA kuyiha imyanya itandatu muri leta, nkuko amakuru yo mu bitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo abivuga.

Urubuga rw’amakuru News24 rwo muri icyo gihugu ruvuga ko DA yahise isaba indi myanya ibiri, birakaza abategetsi bo hejuru ba ANC.

Ibaruwa ya Ramaphosa yashinje umukuru wa DA “kugenda yongera ibyo asaba” muri ibyo biganiro byo gushyiraho leta.

Yanacyashye Helen Zille, ukuriye inama nkuru ya DA ku rwego rw’igihugu, kubera ibyo asaba, Ramaphosa yavuze ko “bikomeretsa, byo kwiyemera ndetse bidahuje n’itegekonshinga”.

Ibitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo byanatangaje ko Ramaphosa yisubiyeho ku isezerano ryo guha DA minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, umwanya w’ingenzi wo guteza imbere ubukungu bw’Afurika y’Epfo burimo kujya ahabi.

Mu gusubiza kuri uko gutenguhwa, nkuko urubuga News24 rubitangaza, abategetsi ba DA babwiye Ramaphosa ko “amasezerano ararangiye” keretse nakomeza gukurikiza amasezerano ya mbere ayo mashyaka yombi yagiranye.

Ubu bushyamirane bwateje guhangayika mu gihugu, mu gihe Afurika y’Epfo irimo kwinjira mu rubuga rwa politiki rwo gusangira ubutegetsi itari yarigeze igeramo mbere.

Mu matora yo muri Gicurasi (5) uyu mwaka, ANC yatakaje ubwiganze bwayo mu nteko ishingamategeko, ku nshuro ya mbere kuva yagera ku butegetsi mu 1994, ubwo ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa ba nyamucye b’abazungu bwa ’apartheid’ bwarangiraga.

Yabonye amajwi 40%, mu gihe DA yabaye iya kabiri n’amajwi 22%.

Mbere, abasesenguzi bamwe babwiye BBC ko impande zombi zishobora kuba zirimo kwimeza neza mu gihe zigerageza kugera ku masezerano meza cyane kuri zo, ariko iyi baruwa yatangajwe yumvikanisha ko hari ubushyamirane bukomeye.

Bamwe bafite ubwoba ko ubwo bushyamirane bushobora gusenya amasezerano y’ihuriro amashyaka yombi yashyizeho umukono ku itariki ya 14 Kamena.

Amakuru yuko ayo masezerano ashobora gusenyuka yatumye ifaranga (’rand’) ry’Afurika y’Epfo rigabanuka agaciro cyane ugereranyije n’idolari ry’Amerika.

Urwego rw’ubucuruzi rw’Afurika y’Epfo rwari rwashyigikiye cyane ayo masezerano hagati y’ayo mashyaka yombi, rwemeza ko azafasha mu gutuma ubukungu budahungabana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger