AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaPolitiki

Afurika y’Epfo: Bwa mbere ishyaka ANC ryatsinze amatora ku mubare uri hasi

Ishyaka ANC ryari risanzwe riri ku butegetsi muri Afurika ‘Epfo ryongeye kwisubiza umwanya wo gukomeza kuyobora nyuma yo gutsinda amatora y’abagize inteko ishingamategeko.

Mu matora rusange yabaye kuwa Gatatu w’iki Cyumweru, ishyaka ANC ryaje imbere n’amajwi 58 %, rikurijkirwa n’ishyaka Democratic Alliance ryagize amajwi 21 % naho ishyaka Economic Freedom Fighters rya Julius Malema ribona amajwi 11 %.

Muri aya matora ishyaka ANC ryegukanye insinzi, ryagize ubwiganze buke bw’amajwi kuko kuva ryajya ku butegetsi mu 1994 nibwo bwa mbere ribonye amajwi make mu matora rusange.

Ibibazo mu bukungu ndetse na ruswa byagabanyije umubare w’abashyigikiye ANC.

Umukuru w’iri shyaka, Perezida Cyril Ramaphosa, yahamagariye abaturage kubaka Afurika y’Epfo ishyize hamwe.

Mu ijambo rye ryo kwishimira intsinzi yagejeje ku barwanashyaka ba ANC ari mu mujyi wa Pretoria, Bwana Ramaphosa yavuze ko ibyavuye mu matora bigaragaza ko abaturage b’Afurika y’Epfo bagifite icyizere cyuko ishyaka ANC – riri ku butegetsi guhera mu mwaka wa 1994 – hari icyo ryabagezaho.

Yagize ati: “Reka noneho dutahirize ku mugozi umwe twese, abirabura n’abazungu, abagabo n’abagore, urubyiruko n’abasheshe akanguhe, twubake Afurika y’Epfo buri muturage wese yibonamo by’ukuri nkuko byatangajwe n’abakurambere bacu”.

Yasabye ko habaho Afurika y’Epfo “ishyize hamwe, itavangura amoko, itabamo ivangura rishingiye ku gitsina, irimo demokarasi kandi irimo uburumbuke”.

Nk’uko byagarutsweho na bamwe mu bakurikiraniye hafi iby’aya matora, bavuga ko ishyaka ANC ryagaragaje ko ritaciwe intege no kuba umubare w’abari basanzwe barishyigikira wagabanyutse.

Bavuga ko ANC nubwo abayishyigikiye bagabanutse, ititwaye nabi mu matora ndetse ko hari bamwe bashobora no kuba bashaka kuvuga ko muri rusange yitwaye neza mu kurinda ko ibintu biyidogerana, hagendewe ku bibazo bya ruswa byayivuzwemo no gutseta ibirenge mu guhangana n’ikibazo cy’ubukene.

Iri shyaka ryavuzweho ibibazo bya ruswa ubwo Jacob Zuma wegujwe muri Gashyantare umwaka ushize yashinjwaga ibyaha bya ruswa.

Ubwitabire muri aya matora y’abadepite n’abayobozi b’intara yabereye icya rimwe, bwari ku kigero cya 65 ku ijana (65%) – bigaragara ko cyagabanutse ugereranyije na 73 ku ijana (73%) bitabiriye ayabaye mu myaka itanu ishize.

Bubaye ubwa mbere ishyaka ANC ribona amajwi atageze kuri 60 ku ijana (60%), ndetse ubu abadepite barihagarariye bagiye kugabanukaho 19 mu nteko y’iki gihugu igizwe n’abadepite 400.

Perezida Cyrille Ramaphosa yahamagariye Abany’AFurika y’Epfo guharanira ubumwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger