Afurika y’Epfo: Abashoferi 11 ba Tagisi bapfiriye mu gico cy’abagizi ba nabi
Polisi y’igihugu cya Afurika y’Epfo yatangaje ko abashoferi batwara Tagisi 11 bo muri iki gihugu bishwe, nyuma yo kugwa mu gico cy’abagizi ba nabi bari babateze.
Aba bagabo bo mu ntara ya Gauteng bishwe ku munsi w’ejo ku wa gatandatu nijoro ubwo berekezaga i Johanesburg. Aba bagizi ba nabi bahise barasa kuri Bisi nto yari ibatwaye.
Polisi ya Afurika y’Epfo ivuga ko aba bishwe cyo kimwe n’abakomerekejwe bikabije bavaga mu gushyingura mugenzi wabo mu gace ka Kwazulu.
Icyaba cyateye ubu bwicanyi ndengakamere ntikiramenyekana, gusa ubushyamirane bukunze kurangwa mu batwara amatagisi muri iki gihugu ni bwo buri gushyirwa mu majwi, dore ko bwakunze guteza ubugizi bwa nabi mu minsi yashize.
Umuvugizi wa Polisi ya Afurika y’Epfo Brigadier Jay Naicker, yavuze ko iyi modoka yarashweho urufaya rw’amasasu ubwo yari igeze hagati y’imijyi ya Colenso na Weenen.
Aganira n’abanyamakuru yagize ati”Imodoka yari ibatwaye yari yatezwe. Hari 11 bamaze kwitaba Imana, abandi 4 bakomeretse bikomeye ku buryo ubu bari mu bitaro. Habagaho ubugizi bwa nabi mu batwara amatagisi, gusa turacyakora iperereza ngo tumenye ababyihishe inyuma.”
Muri Afurika y’Epfo amatagisi ni yo yiganje mu binyabiziga bikoreshwa cyane na miliyoni 55 zituye iki gihugu.
Iki gitero kije nyuma y’iminsi mike abandi bantu barasiwe i Johanesburg. Mu cyumweru kimwe gusa, umwe mu batwara Tagisi yarasiwe mu modoka ye, mu gihe abandi 2 bishwe bahungira kuri Polisi.
Ni mu gihe kandi abandi 10 biciwe mu makibirane ashingiye ku bushyamirane bw’abatwara amabisi mato mu mujyi wa Cape muri Gicurasi.