Afurika y’Epfo: Abagabo bafata igitsina gore kungufu basabiwe gukonwa
Abagore bo mu ishyaka rya ANC muri Afurika y’Epfo basabye ko abagabo bazajya bahamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu abana b’abakobwa n’abagore bazajya bakonwa aho gufungwa gusa.
Perezida w’ihuriro ry’abagore ba ANC ni ukuvuga ‘ANC Women’s League’ Meokgo Matuba ,niwe wazanye iki gitekerezo avuga ko hatekerezwa uburyo bwazajya bukoreshwa mu gukona( chemical castration) abagabo bazaba bakoreye ibya mfura mbi abakobwa n’abagore.
Meokgo Matuba akomeza avuga ko hakoreshwa ubumara mu gukona, cyangwa hagakoreshwa ibinini bituma umuntu atagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ukundi.
Ibi bije nyuma yaho ku wa kabiri w’iki cyumweru harangiye urubanza rw’umugabo washinjwaga gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 6 y’amavuku, urubanza rwari rwitabiriwe n’abamwe mu bagore bari muri iri huriro ry’abagore ba ANC (ANC Women’s League).
Kugeza ubu haribazwa impamvu abagore bo muri Afurika y’epfo bashaka guha abagabo igihano nk’iki gifatwa nk’ikidasanzwe mu mibereho y’ikiremwa muntu cyane ko ibihano nk’ibi byo gukomeretsa abanyabyaha ubisanga hake ku Isi.
Iki gihugu kiri mu bihugu byibasiwe no kugira umubare munini w’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Imibare igaragaza ko buri munsi haboneka ibyaha 110 bivuga ku gufata ku ngufu igitsina gore.