Afurika ibaye gihugu kimwe Perezida Kagame yayiyobora
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akunzwe n’urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ndetse bigaragara ko Afurika ibaye igihugu kimwe yahiga abandi akakiyobora.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku rubuga rwa interineti rwa Kompanyi y’abadage “Deutsche Welle” babaza uwo babona wayobora Afurika bibaye ngombwa ikaba gihugu kimwe.
Urubyiruko rwose rwabashije gutanga amajwi rwahisemo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ndetse abatoye batanga ibitekerezo bavuga ko ari we wenyine ushobora kuzakora ibyo abazwi nk’intwari za Afurika bagiye bageraho. Perezida Kagame yagize amajwi 90% mu gihe umukurikira yagize 2%.
Uru rubyiruko rushingira kukuba ariwe Perezida wenyine kuri uyu mugabane utavugwaho kwiba cyangwa kunyereza umutungo w’igihugu , kuba abatavuga rumwe na leta badahohoterwa nabyo byamwongereye amahirwe. Mu gihe mu bindi bihugu byo muri Afurika usanga hakiri ibabazo nk’ibyo.
Bavuga ko kuba afite igihugu kidafite ubukungu bwo ku rwego rwo hejuru ariko akaba yaragiteje imbere nabyo bikomeza gutuma ahiga abandi bayobora Afurika, kuko hari bamwe banayobora ibihugu byuzuyemo umutungo kamere ariko bikaba bikomeza kugira abaturage babayeho nabi ndetse bikugarizwa n’intamabara z’urudaca.
Perezida Macky Sall wa Senegal yaje ku mwanya wa kabiri rw’ukunzwe n’uru rubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye bya Afurika n’amajwi abiri gusa.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aherutse kongera kugirirwa icyizere n’abanyarwanda mu matora y’umukuru w’igihugu aherutse kuba kuwa 4 kanama 2017, aho yatorwaga n’abagera kuri 6,675472 bangana n’amajwi 98,8%. yanikiye abo bari bahataniye uyu mwanya w’umukuru w’igihugu dore ko Mpayimana Philippe waje amukurukiye yatowe n’abantu 49,031 bangana na 0.73%, naho Habineza Frank atorwa n’abantu 32,701 bangana na 0.48%.
Uretse icyizere abanyamahanga bagirira Perezida Kagame, abanyarwanda bamukunda byihariye kubera iterambere amaze kubagezaho, abatishoboye bamwirahira kubera gahunda ya Gir’inka yatumye buri mutura-Rwanda udafite ubushobozi abasha kugira inka.
Amahoro asesuye ari mu gihugu ndetse no kuba yaragaruye u Rwanda ku murongo muzima nyuma yo kubamo Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, akaza kuyihagarika nyuma y’iminsi ijana gusa abanyamahanga barebera ndetse n’abari baraje gucunga umutekano no kubungabunga amahoro bagakuramo akabo karenge babonye urugamba rugeze ahakomeye.