Afrobasket2021: Ibyaranze umukino Perezida Kagame yakurikiye wahuje u Rwanda na DRCongo (+ Amafoto)
Ku nshuro yaryo ya 30, ku mugoroba wa taliki 24 Kanama 2021 ni bwo iri rushanwa rya FIBA AfroBasket ryatangiye mu Rwanda rikazarangira ku wa 5 Nzeri 2021.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye umukino wa mbere w’irushanwa rya Afrobasket 2021 wahuzaga u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Umukino wafunguye irushanwa kumugaragaro ukaba wahuje u Rwanda na DR Congo saa 18:00’, u Rwanda rutsinda amanota 82-68.
Agace ka mbere k’umukino karangiye ku ntsinzi y’u Rwanda ifite amanota 25-14 agace ka kabiri karangiye ari 43-34.
Agace ka gatatu, DR Congo yagerageje gukuramo ikinyaranyo amaze agace karangira ari 57 y’u Rwanda kuri 55 ya DR Congo. U Rwanda mu gace ka nyuma rwongeye kwigarazugura DR Congo maze umukino urangira ari 80-68.
William Robeyns ukiniye u Rwanda umukino wa mbere, yatsinze amanota 23 mu gihe Maxi Munanga Shamba wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatsinze 22.
Uyu mukino wakurikiranywe na Perezida Kagame, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Anibal Manave uyobora FIBA Afrique.
Ikipe y’Igihugu izasubira mu kibuga ihura na Angola ku wa Kane tariki ya 25 Kanama saa Kumi n’ebyiri mu gihe izasoreza kuri Cap-Vert ku wa Gatandatu.
Mu yindi mikino yabaye ,mu itsinda B, Tunisia ifite irushanwa riheruka, yatangiye neza itsinda Guinea amanota 82-46 mu gihe Misiri yatsinze Centrafrique amanota 72-56.
Ibindi byabaye mu itangizwa ry’iyi mikino ahagana ku i Saa kumi n’imwe hakurikiyeho ibirori byo gutangiza aya marushanwa byasusurukijwe n’itorero “Uruyange rw’Intayoberana” rwiganjemo abana bakiri bato, ari na ko hanabutswaga amabendera y’ibihugu byose 16 byitabiriye aya marushanwa.