AmakuruImikino

Afrobasket: Ibibazo by’amikoro biravuza ubuhuha mu ikipe y’igihugu ya Uganda

Ibintu bishobora kuba bibi cyane ku ikipe y’igihugu ya Uganda muri Basketball yitabiriye imikino ya Afrobasket iri kubera mu Rwanda muri Kigali Arena, aho ishobora kwirukanwa muri Hotel icumbitsemo bitewe no kubura amafaranga yo kwishyura.

Nkuko amakuru aturuka imbere mu ikipe y’igihugu ya Uganda mu mukino wa Basketball, aravuga ko Guverinoma y’igihugu cyabo nitagira icyo ikora uyu munsi bashobora kuza gusohorwa muri bacumbitsemo cyangwa se bakaza gufatwa bugwate bitewe n’umwenda umaze kuba mwinshi babereyemo Hotel.

Ikipe y’igihugu ya Uganda, ni umwe mu makipe arimo kugerageza kwitwara neza mu mikino ya Afrobasket iri kubera mu gihugu cyacu mu nzu y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena ariko ikaba ikomeje kugorwa cyane n’ibibazo by’amakoro bikomeje kugenda biyivugwamo.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Uganda, Nasser Sserunjogi, yandikiye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Siporo asaba ko Leta yagira icyo ikora ikipe ntibayirukane ndetse ngo bari bahawe ntarengwa ya tariki ya 29 Kanama 2021 ngo babe bishyuye iri deni babereyemo Hoteli.

Yagize ati “Inzitwazo zose zadushiranye.Twagerageje uko dushoboye kose ngo turinde ikipe ibi bintu, ihange amaso umukino ariko igihe cyadushiranye, Dufite ubwoba ko nitwirukanwa tuzaseba nk’igihugu”.

Ikipe y’igihugu ya Uganda ifite umukino uyu munsi kuwa kabiri, aho iraza gukina n’ikipe y’igihugu ya Nigeria mu mukino wo gushaka itike yo kujya muri 1/4 cya Afrobasket ikomeje kubera muri Kigali Arena.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger