AFRIMA2021 : Platini P yasangiye urubyiniro na Zuchu, Patoranking, Koffi Olomide, Chike, Olakira, D’banj (+AMAFOTO)
Umuhanzi w’umunyarwanda Nemeye Platini P yaririmbye mu birori byo gutanga ibihembo bya AFRIMA 2021 byitabiriwe n’ibikomerezwa mu muziki wa Afurika.
Ibi birori byabereye muri Nigeria mu Mujyi wa Lagos, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 21 Ugushyingo 2021. Ibihembo bya Afrima bigamije gushimira abahanzi b’abanyafurika bakoze neza, bitangwa buri mwaka.
Platini P witabiriye ibi birori afite ibendera ry’u Rwanda, yaririmbiye abari babyitabiriye, agaragiwe n’ababyinnyi barimo abo mu Rwanda ndetse n’abo muri Nigeria.
Urubyiniro Platini yaririmbiyeho wagezweho n’ibindi byamamare muri muzika nka Koffi Olomide wahawe igihembo cya Life Time Achievement Award, Patoranking, Nomcebo Zikode wo muri Afurika y’Epfo, D Banj n’abandi.
Abahanzi b’abanyarwanda, Meddy na Platini nibo bari bahataniye ibi bihembo ariko nta n’umwe wabashije kugitsindira.
Wizkid ni we wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka, Eddy Kenza aba umuhanzi wahize abandi muri Afurika y’Uburasirazuba.
Umuhanzi Iba One ukomoka muri Mali niwe wegukanye ibihembo byinshi bigera kuri 5. Harimo The African Male Artiste in Inspirational Music, The Best Artiste, Duo, or Group in African Pop ,Best Male Artiste in Western Africa , The album of the year na The songwriter of the year.