AmakuruImikino

AFCON: Urugendo rwa Ghana rwarangijwe na Tunisia nyuma yo kuyitsinda kuri za Penaliti

Urugendo rw’ikipe y’igihugu ya Ghana, Black Stars, mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu, rwarangiriye muri 1/8 cy’irangiza nyuma yo gutsindwa na Tunisia kuri penaliti 5-4.

Ni nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino na 30 y’inyongera yari yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Ni umukino warimo ugusatirana ku mpande zombi, gusa igice cya mbere cyawo kirangira nta kipe ishoboye kunyeganyeza incundura z’iyindi. Cyakora cyo mbere gato y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira, Andre Ayew Dede yatsindiye Ghana igitego, gusa kiza kwangwa n’umusifuzi wemeje ko Thomas Partey wari umuhaye umupira yari yabanje kuwukora.

Ni igitego cyashoboraga kwemezwa iyo haza kuba hakoreshwa ikoranabuhanga rya VAR, gusa ku bw’amahirwe make y’Abanye-Ghana iri koranabuhanga riratangira gukoreshwa muri 1/4 cy’irangiza cy’igikombe cya Afrurika.

Tunisia yafunguye amazamu ku munota wa 73 w’umukino ifashijwe na Taha Yassine Khenissi, ku mupira yari ahawe na kabuhariwe Wahbi Khazri wari umaze kwinjira mu kibuga asimbura.

Ikipe ya Ghana yishyuye iki gitego ku munota wa nyuma, ku mupira Mubarak Wakaso yateye kuri Coup-Franc, birangira myugariro Rami Bedoui wari winjiye mu kibuga asimbura yitsinze igitego.

Nyuma yo kurangiza iminota isanzwe y’umukino amakipe yombi anganya 1-1, hiyambajwe iminota 30 ya kamarampaka na yo amakipe yombi ananirwa kwisobanura. Ikipe ya Ghana yihariye igice kinini cy’iyi minota, inabona uburyo bukomeye harimo ubwa Jordan Ayew, gusa birangira nta gitego itsinze.

Byabaye ngombwa ko hiyambazwa za Penaliti, Tunisia yinjiza penaliti eshanu kuri Enye za Ghana. Penaliti ya Ghana yahushijwe na Caleb Ekuban nyuma yo gukurwamo n’umuzamu Farouk Ben Mustapha wari winjiye mu kibuga asimbura.

Mu wundi mukino wabaye ejo, Cote d’Ivoire yatsinze Mali igitego 1-0, ikomeza muri 1/4 cy’irangiza. Igitego cya Wilfried Zaha ukina muri Palace ni cyo cyafashije Inzovu za Cote d’Ivoire kwigobotora Kagoma za Mali, nyuma y’uburyo bwinshi bukomeye Abanya-Mali bahushije imbere y’izamu rya Cote d’Ivoire.

Uko gahunda ya 1/4 cy’irangiza iteye.

  • Senegal vs. Benin
  • Nigeria vs. South Africa
  • Algeria vs. Ivory Coast
  • Madagascar vs. Tunisia
Twitter
WhatsApp
FbMessenger