AFCON: Senegal yageze muri 1/4 itsinze Cap-Vert y’abakinnyi 9
Ikipe y’Igihugu ya Senegal, Les Lions de la Teranga, yageze muri 1/4 cy’irangiza cy’Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu kiri kubera muri Caméroun, nyuma yo gusezerera Cap-Vert ku bitego 2-0.
Cap-Vert yakinnye igice kinini cy’uyu mukino ifite abakinnyi 9 mu kibuga bonyine, nyuma y’uko abakinnyi bayo babiri beretswe amakarita atukura.
Umunota wa 21 w’umukino wari uhagije ngo Patrick Andrade yerekwe ikarita itukura, mbere y’uko umunyezamu Josimar Dias bita Vozinha yerekwa ikarita itukura ya kabiri ku munota wa 57.
Sénégal yarase uburyo bwinshi bw’ibitego mu gice cya mbere cy’umukino, yafunguye amazamu ku munota wa 63 ibifashijwemo na Kapiteni wayo Sadio Mané, mbere y’uko Bamba Dieng winjiye mu kibuga asimbura ayitsindira igitego cya kabiri ku wa 90+2.
Iyi kipe y’umutoza Aliou Cissé igomba guhurira muri 1/4 cy’irangiza n’imwe hagati ya Mali na Guinée-Equatoriale.