AFCON: Misiri yafunguye irushanwa itsinda Zimbabwe (Amafoto)
Ikipe y’igihugu ya Misiri (he Pharaohs), yatangiye imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019 yitwara neza, nyuma yo gutsinda The Warriors ya Zimbabwe igitego kimwe ku busa,,
Aya makipe yombi yari yahuriye mu mukino ufungura irushanwa wabereye kuri stade Olympiue y’i Cairo.
Igitego rukumbi cyatsinzwe na Mahmoud Trezeguet mbere gato y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira, ni cyo cyatandukanyije Misiri na Zimbabwe. Ni umukino muri rusange wari uryoheye ijisho ku mpande zombi.
Ikipe y’igihugu ya Misiri yakiniraga imbere y’abafana bayo, yihariye cyane igice cya mbere cy’umukino ndetse yemwe inabona uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego binyuze ku bakinnyi nka Mohamed Salah, gusa igorwa cyane n’umuzmu wa Zimbabwe, Edmore Sibanda wafashije cyane Zimbabwe.
Abanya-Zimbabwe bakinaga barinda izamu ryabo bagacungira kuri za contres-Attaques, na bo babonye uburyo bwo gutsinda igitego nyuma y’ishoti rikomeye ryatewe na Ovidy Karuru ntiryajya mu rucundura.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, Misiri na bwo yihriye umukino ariko birangira amashoti ane agana mu izamu yateye muri iki gice yose akuwemo n’umuzamu Sibanda.
Gutsinda Zimbabwe byatumye Misiri iyobora itsinda A n’amanota atatu, mu gihe hagitegerejwe undi mukino wo muri iri tsinda utegerejwe ku gicamunsi cy’uyu wa gatandatu, hagati y’ikipe y’igihugu ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’Imisambi ya Uganda.
Hategerejwe kandi imikino yo mu tsinda B, hagati ya Super Eagles ya Nigeria n’Intamba mu rugamba z’u Burundi cyo kimwe n’umukino uhuza Syli Nationale ya Guinea na Madagascar.