AFCON: Maroc yahabwaga amahirwe yo gutwara igikombe isezerewe na Benin
Ikipe y’igihugu ya Maroc, Les Lions de l’Atlas, yari mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya Afurika cy’ibihugu cy’uyu mwaka, isezerewe na Benin iyitsinze kuri penaliti 4-1.
Aya makipe yombi yari yahuriye mu mukino wabimburiye 1/8 cy’irangiza wabereye kuri Stade ya Al-Salam mu mujyi wa Cairo.
Ni umukino waranzwe no kwiharira umupira ku banya-Maroc, mu gihe Abanya-Benin bakinaga bike bishoboka. Iminota isanzwe y’umukino na 30 y’inyongera yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, biba ngombwa ko hiyambazwa za Penaliti kugira ngo hamenyekane ikipe ikomeza.
Ikipe y’igihugu ya Benin, Les Eculeilles, yafunguye amazamu ku munota wa 53 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Moise Adilehou n’umutwe. Ni ku mupira wari uturutse kuri koruneri.
Abanya-Maroc bishyuye ku munota wa 75 w’umukino babifashijwemo na Youssef En-Nesyri, ku makosa yari akozwe na Jordan Adeoti washatse gucenga bikarangira En-Nesyri amwambuye umupira.
Nyuma yo kwishyura igitego, Maroc yakomeje gusatira ishaka igitego cy’insinzi cyari gutuma igera muri 1/4 cy’irangiza. Umukino ubura umunota umwe iyi kipe y’umutoza Herve Renart yabonye penaliti, ku ikosa ryari rikozwe na Kapiteni wa Benin téphane Sessegnon, gusa iyi penaliti iza guterwa igiti cy’izamu na Hakim Ziyech usanzwe akinira Ajax Amsterdam.
Byabaye ngombwa ko hiyambazwa iminota 30 ya kamarampaka, ariko amakipe yombi akomeza kunanirana. Uyu mukino warangiye ikipe ya Benin ifite abakinnyi 10 bonyine mu kibuga, kuko Khaled Adenon yaje kwerekwa ikarita itukura mu minota y’inyongera.
Penaliti za Maroc zahushijwe na Sofiane Boufal na Youssef En-Nesyri, mu gihe Benin yatsinze penaliti zayo zose yateye.