AmakuruImikino

AFCON: Congo Kinshasa yabaye igihugu cya mbere gisezerewe, Nigeria na Misiri zigera muri 1/8

Ikipe y’igihugu ya Misiri The Pharaohs n’iya Nigeria The Super Eagles, zabaye iza mbere zishoboye kubona itike ya 1/8 cy’irangiza mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu, nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya kabiri y’amatsinda yakinwe kuri uyu wa gatatu.

Ikipe y’igihugu ya Nigeria yageze muri 1/8 cy’irangiza, nyuma yo gutsinda bigoranye Syli Nationale ya Guinea Conakry igitego kimwe ku busa. Igitego cyo ku munota wa 73 w’umukino cya Kenneth Omeruo ni cyo cyafashije Nigeria kugera muri 1/8 cy’irangiza cy’igikombe cya Afurika, no gukomeza kuyobora itsinda B n’amanota atandatu.

Ni nyuma y’uko iyi kipe yari yitwaye neza mu mukino wa mbere w’itsinda itsinda Intamba mu rugamba z’i Burundi igitego kimwe ku busa.

Ikipe y’igihugu ya Misiri yo yageze muri 1/8 cy’irangiza, nyuma yo kwitwara neza itsinda Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 2-0. Aya makipe yombi yari yahuriye mu mukino wa kabiri w’itsinda A wabereye kuri Stade Olympique y’i Cairo. Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino bya Mohamed Elmohammady na Mohamed Salah ni byo byafashije Misiri gukomeza kuyobora itsinda D.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yo yabaye igihugu cya mbere gisezerewe muri iyi mikino, nyuma yo gutsindwa imikino ibiri mu tsinda A.

Undi mukino w’igikombe cya Afurika wabaye ku munsi w’ejo, ni uwahuje Uganda Cranes na The Warriors ya Zimbabwe. Uyu mukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota, nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Emmanuel Okwi ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Uganda, Khama Billiat yishyurira Zimbabwe ku munota wa 40 w’umukino.

Imisambi ya Uganda irasabwa byibura kunganya Na Misiri mu mukino wa gatatu w’itsinda D kugira ngo yizere kugera muri 1/8 cy’irangiza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger