AmakuruImikino

AFCON 2019: Ghana yahagamwe na Benin, Cameroon itsinda Guinea- Bissau

Ikipe y’igihugu ya Ghana Black Stars, yatangiye imikino y’igikombe cya Afurika inganya na Benin ibitego 2-2, mu gihe Lions Indomptables ya Cameroon ifite igikombe cya Afurika giheruka yatsinze Guinea Bissau ibitego 2-0.

Aya makipe uko ari ane yari yahuriye mu mikino ya mbere y’itsinda F. Ikipe y’igihugu ya Cameroon ibifashijwemo na Yaya Banana cyo kimwe na Stephane Bahoken, yabashije gutsinda Guinea-Bissau ibitego bibiri ku busa, binayihesha amahirwe yo kuyobora itsinda F n’amanota atatu.

Ni ibitego byombi byinjiye mu gice cya kabiri cy’umukino, nyuma y’uko amakipe yombi yari yasoje igice cya mbere nta yitsinze igitego mu izamu ry’iyindi.

Hakurikiyeho umukino wa Ghana na Bennin wari utegerejwe n’abatari bake. Abenshi bari bategereje kureba uko ikipe ya Ghana iri bwitware imbere ya Benin, nyuma y’amakimbirane yavuzwe muri iyi kipe mbere gato y’uko yerekeza mu Misiri.

Ni amakipe yakinnye umukino ufunguye ndetse unaringaniye ku mpande zombi. Nta kipe yigeze irusha indi ku buryo bugaragara.

Ikipe ya Bennin ibifashijwemo na Mickael Pote yafunguye amazamu ku munota wa kabiri. Ni igitego yatsinze aturutse hagati mu kibuga, abanza gucenga ba myugariro ba Ghana mbere yo gutereka umupira mu rucundura.

Ikipe ya Ghana yishyuye iki gitego ku munota wa cyenda ibifashijwemo na Kapiteni Andre Ayew, ku mupira mwiza yari ahawe na murumuna we Jordan Ayew. Nta kindi Kapiteni wa Ghana yakoze usibye gucenga myugariro wa Benin ubundi agatereka umupira mu rucundura n’akaguru ke k’ibumoso.

Mbere gato y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira, Jordan Ayew yatsindiye Ghana igitego cya kabiri inasoza igice cya mbere cy’umukino iri imbere n’ibitego 2-1.

Ikipe ya Ghana yakinnye iminota myinshi y’igice cya kabiri ifite abakinnyi 10 mu kibuga bonyine, nyuma y’ikarita itukura yahawe myugariro John Boye.

Ibi byatumye Benin irusha imbaraga ikipe ya Ghana, birangira inayishuye ku munota wa 63 w’umukino nanone ibifashijwemo na Mikael Pope.

Amakipe yombi yakomeje kurwana buri imwe ishaka igitego cya gatatu cy’insinzi, gusa iminota 90 y’umukino irangira anganya ibitego 2-2.

Imikino y’igikombe cya Afurika irakomeza kuri uyu wa gatatu hakinwa imikino ya kabiri y’itsinda rya mbere. Saa moya z’umugoroba Uganda Cranes irakina na Zimbabwe Warriors, hanyuma saa yine z’ijoro Misiri ikine na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger