AmakuruImyidagaduro

Adrien Misigaro yavuze ku gukizwa kwa Fireman

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Adrien Misigaro atangaza ko yiyemeje kuba hafi umuraperi Fireman haba mu muziki we no mu buzima busanzwe ku buryo afite icyizere cy’uko azakira agakiza.

Umubano wa Fireman na Adrien Misigaro watangiye mu mwaka ushize, ubwo uyu muramyi uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasuraga ikigo ngororamuco cya Iwawa akamusangayo ari kumwe n’abarimo Neg G The General, Young Tone n’abandi.

Kuva icyo gihe Adrien Misigaro yemeye gufasha uyu muhanzi biciye mu muryango we w’ivugabutumwa witwa Melody of New Hope.

Ubwo Fireman yari akiri kugororerwa Iwawa yabashije kuhakorera indirimbo ebyiri afata n’amashusho byose ku bufasha bwa Adrien Misigaro.

Uyu muraperi akigera mu buzima busanzwe yakiriwe muri Melody of New Hope ariko nyuma y’igihe gito ahita yongera gutabwa muri yombi n’inzego za gisirikare aho yari akurikiranyweho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa bikekwako yakoreye Iwawa.

Tariki 27 Mutarama 2020 ni bwo urukiko rwafashe umwanzuro wo kumurekura by’agateganyo, ubu yasubiye mu buzima busanzwe.

Mu Kiganiro KISS FM yagiranye na Adrien Misigaro, yavuze ko azakomeza kuba hafi uyu musore wari umwe mu nkingi za mwamba z’itsinda rya Tough Gang ryakanyujijeho muri Hip Hop.
Ati “Bimwe nasanze bituma abantu bajya mu biyobyabwenge harimo n’inshuti mbi. Njyewe rero namugize inshuti musaba ko twafatanya mu muziki we kugira ngo indirimbo ze zijye hanze. Ariko njye icyo nifuza ni ukugira ngo dukomeze tugire umubano mu rwego rwo kugira ngo tubashe kwegera Imana.”

Adrien Misigaro avuga ko intego ye ari ugufasha Fireman kongera kubaka ubuzima bwe akabona akazi, ariko icy’ingenzi cyane ni ukumuhindura akakira agakiza.

Ati “Intego nkuru ni ukumuhindura akakira agakiza, kuko ubutumwa bwanjye ni ukuvuga ngo ni gute umuntu yakwegera Imana? Ariko umuntu uvuye ahantu nka hariya ntabwo uhita utangira uzana inyigisho zo muri Bibiliya, ahubwo urabanza ukubaka umubano wawe nawe, ukamwereka urukundo Imana itanga. Nkamwumvisha ko ndi umusore nka we udakoresha ibiyobyabwenge, nkamwereka amahoro mfite. Intego yabyo ni ugukizwa kuko ndabizi ko nakizwa ubuzima bwe buzahinduka.”

Adrien Misigaro avuga ko afite icyizere cy’uko bizashoboka kuko ‘Fireman afite umutima umenetse, ari mu bantu bake bavuga ibibi byose bakoze bakoze’.
Tariki 08 Werurwe 2020 mu nyubako ya Intare Conference Arena hazabera igitaramo cyiswe “Each One Reach One” cyateguwe na Melody of New Hope kigamije kurwanya ibiyobyabwenge.

Kizitabirwa na Adrien Misigaro, Gentil Misigaro, Israel Mbonyi n’abandi baturutse muri Amerika. Mbere yacyo bazasura ikigo ngororamuco cya Gitagata ahaba abakobwa bazahajwe n’ibiyobyabwenge.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger